Rutsiro: Abanyeshuri ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishuri ku nyogosho bategekwa kwiyogoshesha

Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba ruherereye mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bw’ishuri kubera ko bubogosha umusatsi bukawumaraho.

Aba banyeshuri bavuga ko iyo biyogoshesheje bituma bagira imbeho mu mutwe mu gihe abandi bavuga ko kumaraho umusatsi wose bituma umuntu ahindura isura, bakavuga ko babikorerwa ariko bo batabyifuza.

Umwe mu banyeshuri b’abakobwa yagize ati “Twebwe kogoshwa imisatsi tukayimaraho biratubangamiye kuko usanga imbeho yica umuntu, abandi ugasanga yifitiye ibikovu mu mutwe bikagaragara nabi, ku buryo rwose twumva tubangamiwe bikomeye”.

Undi muhungu nawe wiga muri iki kigo avuga ko nabo babangamirwa no kubona bamwogoshe bakamaraho umusatsi wose, ndetse bakaba barasabye ubuyobozi ko nibura bajya basigaho agasatsi gake bukanga.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire avuga ko nta gahunda yo kubireka bafite.
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire avuga ko nta gahunda yo kubireka bafite.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu rwunge rw’amashuri rwa Bumba, Mfitumukiza Elie avuga ko ikigo cyatekereje kogosha abanyeshuri imisatsi mu rwego rw’isuku n’imyitwarire, ngo kuko mbere wasanga abana batagirira isuku imisatsi yabo ndetse ugasanga baniyogoshesheje mu buryo bwa kirara.

Ati “Twatekereje kogosha imisatsi abana kuko twabonaga nta suku bayigirira, ikindi kandi ugasanga baniyogoshesheje mu buryo budasobanutse bwa kirara, ku buryo wabonaga bidakwiye ku mwana w’umunyeshuri”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko nta gahunda ihari yo kuba bareka kogosha abana muri ubu buryo dore ko babitangiye mu myaka itatu ishize, kandi ngo babona hari icyo byabafashije ku myitwarire y’abanyeshuri.

Umuhungu ngo agomba kwiyogoshesha akamaraho umusatsi wose mu gihe umukobwa agomba gusigaho umusatsi udafatwamo n’ikaramu. Abakobwa cyane cyane nibo usanga binubira kogoshwa imisatsi kuko bavuga ko umukobwa udafite imisatsi aba atagaragara nk’umukobwa.

Buri munyeshuri wiga kuri iri shuri atanga amafaranga y’u Rwanda 500 ku gihembwe ibi bikaba aribyo bise “ubwisungane mu kwiyogoshesha”, hakaba hari umukozi uhembwa n’ikigo akabogoshera mu kigo.

Mbarushimana Cissé Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ABOBANA BARATESE KABISA NGO INYOGOSHO?? TWETWIGAGA TUNATETSE UKABA URIMWISHULI UNACUNGAKO UDASHIRIRIZA KANDI TWARIZE TUMENYA UBWENGE NINE NGO INYOGOSHO? REKANCIMIRE UBUYOZI BWIKIGO AHUBWO!!! MUKOMEREZAHO BAYOBOZI MWATUREZE NEZA NONE TUKABA DUFITE AHOTWIGEJEJE.

olivier yanditse ku itariki ya: 3-07-2015  →  Musubize

Rwose Abo bana baratese ,ubwo se imisatsi niyo ibabangamiye kurusha ibishyitsi twakuraga kugirango ikigo cyacu cyimere neza!basanze kimaze gusobanuka ,Ahubwo Abayobozi nibakomerezaho rwose ,bongere ibihe byo kwiga ,ibindi babireke bazatereke iyo misatsi nibarangiza Kiga.

Nduwayo Venuste yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

Turagushimiye mubyeyi Elie; no ku maso turabona usobanutse rwose, ukoresha ecoute active. uri umuntu ureberera ababyeyi. komera rwose komerezaho turagushyigikiye. Abo bana nibareke imiteto,ubwibone, uburara, uburangare bwo mumisatsi; bige nicyo cyabajyanye.

alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Aba bana nibareke imiteto bige ni byo by’ingenzi kandi bizanabateza imbere.

Imisatsi nta mushinga uyibamo

Nzoyori yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

bumba ntabwo ari nine years

Kigalois yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ntakibazo kirimo natwe twarahize twiyogoshesha igipara kandi ntacyo byadutwaye. Ahubwo abo banyeshuri nibashyire ingufu mu kwiga aho guta umwanya barekarama umusatsi.

eugene yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

niba babogosha imisatsi bakayimaraho nti mutunde amasteri y’inkwi ngo umare nki cyumweru utarinjira mw’ishuri ntakibazo.njye G.S BUMBA banyitaga Kigalois abanzi muri promotion ya 2005 muri lettre murabizi.

Kigalois yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Kwiyogoshesha ntibihindura uwo uriwe, ikigenderewe ni ukwiga si ugutereka imisatsi, ntaho yenda kujya uzaba uyitereka ndetse na neza mu gihe uzaba urya umusaruro wakuye mu kwiga.ntekereza ko ababyeyi babatumye kwiga batabatumye imisatsi ikindi gahunda z’ikigo zigomba kubahirizwa cyane ko mbona ntacyo bitwaye. erega ejo uzumva ngo abiga mu ba islam bataribo banze kwambara ibitambaro byo mu mutwe kdi ari itegeko ku bana bose biga mu mashuri yabo.

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Icyo abanyeshuli bakeneye si tondeuse ahubwo bakeneye abarimu bafite ubushobozi.
Yewe abo bana baziga bafite urupara nkaba Buddhist monks ariko niba abarimu babo nta kigenda ntacyo bazavana mw’ishuli uretse ibihushi gusa!

Reasoning yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

uwo murezi niwe ukenewe ureberera ababyeyi akamenya igikwiye kubana,kuko iyo urebye usanga umusatsi utwara nigihe cyo kuwusokoza bikaba byaviramo numunyeshuri gukererwa ishuri.icyambere nimyigire niba amasomo bayabaha neza ndumva imisatsi ntacyo ivuze.bazayiterekere iwabo

josephine yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

ABO BANYESHURI B’IKI GIHE RWOSE BABAYE BAte? TWE TWAhize duhereza amatafari bubaka irya REFECTOIRE n’urusengero nta namazi yahabaga cg amashanyarazi none harabona ngo inyogosho!!!

Marcel yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bw’ishuri bukomereze aho. Naoho abo bana bibuke ko Amategeko y’ikigo akurikizwa uko yagatanzwe kuko buri kigo kiba gifite umwihariko wawo bitewe n’aho ikigo giherereye. Iryo tegeko ryagiyeho nitwebwe ryatangiriyeho 2008. Ntacyo ryadutwaye kandi ndumva hamaze kurangiza promotion zirenga 5. Bamenye rero ko bakinira mu kibuga abandi bakiniyemo bityo rero gutsinda birashoboka baniyogoshesheje.

Nta kindi gifasha umunyeshuli gutsinda neza uretse kugira Discipline. Turabasuhuje mukomere

Louis yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka