Rwamagana: Abayisilamu biyongeye ku bifuza ko Perezida Kagame yakwiyamamaza muri 2017

Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 201, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.

Iki cyifuzo, Abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana bakigaragaje tariki 15 Gicurasi 2015, ubwo bashyikirizaga Inama Njyanama y’aka karere inyandiko iherekejwe n’imikono, isaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 101 ishyiraho imbago kuri manda 2 z’umukuru w’igihugu.

Abasilamu bo mu Karere ka Rwamagana na bo basabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.
Abasilamu bo mu Karere ka Rwamagana na bo basabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

Iyo ngingo ikuweho, ngo Abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye bakunda Kagame, bazabona amahirwe yo kongera kumutora kuko ngo yabagejeje ku mutekano n’iterambere ariko ibyo bakimukeneyeho ngo bikaba ari byinshi.

Karinganire Hassan, umwe mu bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere Perezida Kagame bwatumye Abayisilamu bisanga mu muryango Nyarwanda nk’ibindi byiciro ku buryo bakataje mu bikorwa by’iterambere rusange ry’igihugu no mu nzego zifata ibyemezo.

Ikindi bishimira ngo ni amahoro n’umutekano ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwubatse mu Rwanda nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ngo basanga hakiri kare kugira ngo barekure Perezida Kagame ngo kuko basanga ari “ndasimburwa”.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Habimana Djamal, wakiriye ubwo busabe, yavuze ko bagiye kubwegeranya n’ubundi busabe bw’abaturage bifuza ko itegeko nshinga rivugururwa, bikazashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2015 kugira ngo Intumwa za Rubanda zizabusuzume kandi zifate icyemezo zishingiye ku bubasha zihabwa n’itegeko.

Abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana ngo bishimira ko kuva mu mwaka w’1994, bamaze kugera ku bikorwa by’amateka birimo amashuri 2 y’imyuga, ishuri ribanza, ishuri ryisumbuye, ivuriro n’umusigiti w’icyitegererezo, kandi ngo bimwe muri ibyo bikorwa babitewemo inkunga na Leta.

Gukomeza kuyoborwa na Kagame ngo babibona nk’amahirwe y’iterambere ry’ibikorwa byabo n’iby’Abanyarwanda muri rusange.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umusaza turacyamukeneye kuko ibyo yatugejejeho byiza ni byinshi,

silver kanani yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

Turashima cyane ibyiza aba Islam bamaze kugeraho kimwe nabanyarwanda bose byose dukesha H.E Paul Kagame turamukeneye 2017 tuzamutora 100%

Karinganire Hassan yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

byiza cyane, abasilamu bahawe ijambo bityo ntibazatatire uwaribahaye

lucie yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka