Rugendabari: Kutagira ivuriro hafi bibangamira ababyeyi bitegura kubyara

Abatuye mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, bavuga ko kuba badafite ikigo nderabuzima hafi bibangamira ababyeyi bitegura kubyara kuko bituma bakora urugendo rurerure bashaka ivuriro.

Ako kagari gafite ikigo nderabuzima ariko imiterere y’ako ituma gasa n’agafite ibice bibiri, abatuye mu gace kajya kwegera umujyi wa Kayonza bakaba bari kure y’ikigo nderabuzima cy’ako kagari.

Abaturage b'i Rugendabari ngo bafite ikibazo cy'ikigo nderabuzima kibari kure.
Abaturage b’i Rugendabari ngo bafite ikibazo cy’ikigo nderabuzima kibari kure.

Ibyo ngo bigira ingaruka ku babyeyi bitegura kubyara cyane cyane iyo batunguwe mu masaha y’ijoro cyangwa imvura yaguye.

Umubyeyi witegura kubyara akora urugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’amaguru kugira ngo agree ku kigo nderabuzima, yagenda na moto agakoresha iminota 30, nk’ukoMusanginka Eugenie utuye muri uyu mudugudu abivuga.

Gusa bitewe n’uko ababyeyi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kubyarira kwa muganga, bafata moto hakaba igihe zibagusha mu gishanga kubera ubunyerere bikabatera ibibazo.

Uretse abagushwa na moto ngo hari n’abazishaka bakazibura bikaba byabatera kubyarira mu ngo nk’uko abagabo bo muri santere ya Rugendabari babyemeza.

Umwe ati “Abenshi bakunze kubyarira mu ngo kubera ko ibigo nderabuzima byose biri kure. Nk’umubyeyi ufashwe n’inda nijoro kubona umumotari biba ari ikibazo, n’uwo ubonye akakubwira ko atajyayo mu ijoro bikaba ngombwa gutegereza mu gitondo.”

Abaturage bifuza ikigo nderabuzima hafi yabo. Cyakora ngo amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avugako abaturage begerezwa ikigo nderabuzima ari abakora urugendo nibura rw’ibirometero bitanu bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi kandi ab’i Rugendabari bo batabigezaho, nk’umo bitangazwa na Mukandoli Grace umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Ariko avuga ko basabye akarere kubakorera ubuvugizi kugira ngo abaturage babone inyunganizi ya zatuma biyubakira ikigo cyabo.

Uretse kuba ikigo nderabuzima kiri kure y’abatuye i Rugendabari, banavuga ko n’amashuri abari kure ku buryo abana bakora urugendo rw’ibirometero bigera kuri bine bajya kwiga. Ibi ngo bituma bamwe mu banabanga ishuri bakiri bato kubera umunaniro baterwa n’urwo rugendo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko akagari ka Rugendabari ntitugira umuriro ndetse na centre de sante bituri kure rwose tukaba dutakamba rwose ngo mudufashe.

joseph yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka