USA: Ngo yumva ari we ufite ururimi rurerure ku isi
Nubwo bitoroshye kwemeza ko Umunyamerikakazi, Adrianne Lewis ari we ufite ururimi rurerure ku isi, we avuga ko yumva ku isi nta wa muhiga mu kugira ururimi rurerure.
Ururimi rwa Adrianne arukoza ku mazuru ye bitamugoye, akarukoza ku maso ndetse no ku nkokora.
Abo mu muryango wa Adriane bose ngo bagira indimi ndende, ariko we akabarusha bose. Ururimi rwe ngo rureshya na cm 10.6 mu gihe Nick Stoeberl wari ufite agahigo ko kugira ururimi rurer urwe rureshya na cm 9.91.
Urubuga rwa intereniti www.7sur7.be rukaba ruvuga ko Adrianne anafite n’icyizere ko azandikwa mu gitabo cy’ibyamamare, Guiness des records kubera ako gahigo ko kugira ururimi rurerure.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
URWORIMIRWERUKORAKUZURU ?
Azaze ansome nibwo azandikwa muri guiness des records