Bruce Melody arahakana amakuru avugwa ko umukunzi we yabyaye

Umuhanzi Bruce Itangishaka uzwi ku izina rya Bruce Melody arahakana amakuru ari kuvugwa ko umukunzi we yaba yibarutse, ndetse anakomeza ahakana ko baba babana nk’umugore n’umugabo.

Aganira na Kigali Today ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2015, Bruce Melodie yagize ati “Ntabwo ariyo ayo makuru barabeshya, oya ntabwo atwite nta n’ubwo tubana”.

Bruce Melody arahakana amakuru avuga ko umukunzi we yabyaye.
Bruce Melody arahakana amakuru avuga ko umukunzi we yabyaye.

N’ubwo Bruce Melody ahakana aya makuru, umwe mu nshuti ze yatangaje ko uyu muhanzi abana n’umukunzi we udatangazwa amazina, bakaba ngo babana i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru y’uko umukunzi wa Bruce Melody yaba yibarutse aje nyuma y’amakuru yavuzwe mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu mwaka ko umukunzi we yari akuriwe, nabwo Bruce Melody akabihakana yivuye inyuma.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bari guhatanira Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu, akaba ari umuhanzi uri kwigaragaza cyane mu buryo butangaje aho benshi bari kwemeza ko akomeje kwitwara uko ari kwitwara yabasha kuryegukana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBYIZA TURISHIMYE

Beriz yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

ARAHAKANA NIYEMERE UMWANA NUMUGISHA

Beriz yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka