Kayonza: Sacco ngo yabereye abaturage ikiraro kibambutsa ubukene

Abaturage bakorana na Koperative yo kubitsa no kugurizanya (Sacco) mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza bavuga ko yababereye nk’ikiraro kibambutsa ubukene kibaganisha ku iterambere, kuko kuva batangiye gukorana na yo bagiye batera imbere ku buryo bugaragara.

Mu bihe byashize gukorana na banki n’ibigo by’imari byafatwaga nk’iby’abafite amikoro ahambaye kandi bize, bigatuma abaturage baciriritse batabasha kwizigama muri duke babona.

Iyi myumvire yagiye ihinduka nyuma y’aho leta y’u Rwanda itangiriye gahunda yo kwegereza abaturage ibigo by’imari iciriritse. Kugeza ubu buri Munyarwanda ngo ashobora kugana ikigo cy’imari atazitiwe n’amikoro ye.

Sacco ngo yababereye ikiraro kibambutsa bagana mu bukire.
Sacco ngo yababereye ikiraro kibambutsa bagana mu bukire.

Gatare Samuel atanga ubuhamya ko atarakorana na Sacco yari umukene ariko ubu amaze kugera ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kandi yaratangiranye inguzanyo y’ibihumbi 200.

Uwitwa Butera Thomas we avuga ko amaze kugura imodoka ya tagisi kandi yaratangiriye ku nguzanyo y’ibihumbi 100, uko yagendaga yishyura agasaba iyisumbuyeho.

Gatare ngo afite ibikorwa bya Miliyoni ebyiri akesha Sacco kandi yaratangiye afata inguzanyo y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 200 gusa.
Gatare ngo afite ibikorwa bya Miliyoni ebyiri akesha Sacco kandi yaratangiye afata inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 gusa.

Umucungamutungo wa SACCO ya Nyamirama, Nyirigira Eric avuga ko amenshi mu mafaranga ifite ari ayo abaturage bagenda bashyira hamwe mu matsinda, bigatuma ubwizigame bwa yo buhora buhagaze neza.

Ibyo ngo bituma iyo Sacco ihora yiteguye kwakira abaturage bakeneye inguzanyo ku buryo nta muturage ukwiye kugira impungenge zo guhabwa inguzanyo kuko Sacco ari iy’abaturage bose.

Bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi Gatare yagezeho abikesha Sacco.
Bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi Gatare yagezeho abikesha Sacco.

Gukorana n’abaturage neza ngo byatumye Sacco ya Nyamirama itera imbere ku buryo bugaragara, abanyamuryango ba yo bakaba baherutse kwiyuzuriza inyubako yatwaye miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umucungamutungo wa yo avuga ko nta rindi banga ryakoreshejwe ngo ibyo bishoboke uretse kubakira ku cyizere abaturage bagiriye iyo Sacco kubera uburyo ibacungira neza amafaranga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka