Hakenewe ubufatanye n’ubumenyi buhagije ngo habungabungwe ibishanga byo muri EAC

Haracyari imbogamizi ko ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bitarahuza ubufatanye mu kubungabunga ibishanga biri mu karere, hagakubitiraho ikibazo cy’ubumenyi bukiri buke mu banyagihugu bwo kumenya uko bikoreshwa n’uko bibungwabungwa.

Ibi ni ibyatangajwe na Dr. Rose Mukangomeje, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ubwo yafunguraga inama igamije gushyiraho umurongo ibihugu byo muri EAC bizagenderaho mu kubungabunga ibishanga, ku wa mbere tariki 11 Gicurasi 2015.

Yagize ati “Byombi birakenewe, hakenewe ko dufatanya tugahuza politiki zacu, tukabyumva kimwe kubera y’uko iyo twangije hano ahandi bibagiraho ingaruka. Icya kabiri, bwa bumenyi bunazwi ntago bukoreshwa neza uko bwagakwiye”.

Iyi nama ihuriweho n'abatekinisiye bo mu bihugu bitanu bigize EAC bari gushyiraho umurongo ibihugu bizagenderaho mu kubungabunga ibishanga.
Iyi nama ihuriweho n’abatekinisiye bo mu bihugu bitanu bigize EAC bari gushyiraho umurongo ibihugu bizagenderaho mu kubungabunga ibishanga.

Akomeza agira ati “Ntabwo wahinga mu kwa Kane kandi imvura ikigwa imyaka irangirika ariko nta n’ubwo binavuze y’uko abatabikora ari uko batabizi hari igihe rimwe na rimwe wabyita ko ari no kurangara”.

Yavuze ko abantu bakwiye gusobanukirwa ko guhinga mu bishanga ubwabyo bitabyangiza uretse gukamura amazi no guhingamo ibinyuranyije n’amategeko. Yavuze ko ikindi cyangiza ibishanga kandi ari ukubituramo kuko nabwo bikamura amazi aba arimo.

Mukankomeje yafunguraga inama y’Ikigo gihuriweho n’ibihugu byo muri aka karere byasinye amasezerano ya Ramsar muri Iran (RAMCEA). Aya masezerano agena uburyo ibihugu bitandukanye byasinye aya masezerano bikwiye kwita ku bishanga bigize ibyo bihugu.

Ibyo aba batekinisiye bazemeranyaho nibyo bazasinyira mu nama yo ku rwego rw'isi izabera muri Uruguay.
Ibyo aba batekinisiye bazemeranyaho nibyo bazasinyira mu nama yo ku rwego rw’isi izabera muri Uruguay.

Muri iyi nama ihuriweho n’abatekinisiye batandukanye baturutse muri ibi bihugu bitanu, baraza kuba barebera hamwe no kumvikana ku bizakorwa mu rwego rw’ibungabunga mu karere mbere y’uko babyemereza mu nama izabera muri Uruguay tariki 12 kamena 2015.

Paul Mafabi, umuhuzabikorwa w’iki kigo ku rwego rw’akarere, yatangaje ko ibishanga byo muri aka karere bitangiye kononekara, bakaba batangiye kwiga uburyo babyitaho kandi buri gihugu kikabigiramo uruhare.

Ati “Hejuru ya 50% by’aka karere ni amazi kandi ayo mazi akikijwe n’ibishanga n’amashyamba. Ni impungenge kuri twe kuko nituburura ibishanga tuzagira ikibazo cy’umuriro kuko ibishanga bibika amazi ariko bizanongera ubushyuhe mu karere kandi byatangiye kugaragara hamwe”.

Ikigo cya RAMCEA cyashyizweho mu w’2009 ngo gishyigikire ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Ramsar. Izindi nshingano zacyo ni ukongerera ubushobozi abatekinisiye bakora mu bijyanye no kubungabunga ibishanga mu karere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka