Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zashimiwe ubunyamwuba buziranga

Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Ellen Margret Loej, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Juba azishimira ikinyabupfura n’ubunyamwuga buziranga mu kazi ko kubungabunga amahoro.

Kuwa kane tariki 7/5/2015 nibwo yageze ku birindiro by’izi ngabo bya Tomping Camp, aho yakiriwe na Lt Col John Muvunyi ukuriye izi ngabo ziri mu butumwa amusobanurira ibijyanye n’akazi Batayo ya gatandatu y’Ingabo z’u Rwanda i Juba ikora.

Ellen Margret Loej yashimye imyitwarire y'ingabo z'u Rwanda mu kazi kazo muri Sudani y'Epfo.
Ellen Margret Loej yashimye imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda mu kazi kazo muri Sudani y’Epfo.

Mu ijambo rye Madamu Loej yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kandi abashimira na disipuline ibaranga. Ababwira ko ubutumwa bafite ari ubwo kugarurira ikizere abaturage.

Ati "Tugomba kubagarurira ikizere cy’umutekano kandi tukabaha icyubahiro."

Ellen Margret Loej yafashe akanya ko kuganira n'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudani y'Epfo.
Ellen Margret Loej yafashe akanya ko kuganira n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Sudani y’Epfo.

Ku bibazo Ingabo z’u Rwanda zamugejejeho bagenda bahura nabyo mu kazi, Intumwa ya Loni yababwiye ko bizakomeza gushakirwa ibisubizo.

Madam Ellen Margret Loej yatemberejwe mu kigo ingabo z’u Rwanda zikambitsemo aho yanakiriwe n’Itorero ry’ababyinnyi ba Batayo ya 6 y’Ingabo z’u Rwanda bamusangije ku mudiho w’intore n’imbyino z’umuco w’Abanyarwanda.

Yakirijwe n'imbyino ziranga umuco Nyarwanda.
Yakirijwe n’imbyino ziranga umuco Nyarwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

zirakora nuko zabuze uwazongerera agashahara mwa.

BUZIZI Kizito yanditse ku itariki ya: 21-07-2015  →  Musubize

Nibyiza Gutanga Inkunga Yamaboka Mumahanga Ariko Natwe Turashaka Ukuntu Twabafasha Byimbitse.Ok

Benson @ Rwahama Emmy yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Murabantu babagabo mukomerezaho tubarinyuma

amani baros yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ngabo Zurwanda Mu Komereze Aho Turabashyigikiye.

Nkubito Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

basirikare bu,rwanda mukomereze aho. murintwari zikomeye ndabakunda.

mr ganza block big yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

NIKOSORA KUBANYAMAHANGA KUMUTEKANO MURI 1

ALIAS yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

nibyo rwose natwe banyarwanda tuba hano juba dufite agaciro gakomeye kubera ingabo zacu zibafatiye runini kdi zihora zibigisha uburyo bakwivana mu bibazo barimo. keep it up our army! proud of Rwanda

shadad yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

ngabo zacu buri abanyamwuga koko, mukomeze muduheshe ishema mu kazi kanyu ka buri munsi

ndagano yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka