Producer Bob yatangije Label nshya izita ku bahanzi bafite impano badafite ubushobozi

Producer Bob usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki hano mu Rwanda bakomeye yamaze gutangiza inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Label) nshya yise “The Sounds” izita ku bahanzi bafite impano ariko badafite ubushobozi.

Mu kiganiro na Kigalitoday kuri uyu wa gatanu tariki 8/5/2015, aho yatangaje ko The Sounds ifite umwihariko wo kuba yo itareberera abahanzi basanzwe barubatse amazina ahubwo ko yo umwihariko wayo ari abahanzi bafite impano ariko bakabura ubushobozi bwo gukora.

Producer Bob muri Studio.
Producer Bob muri Studio.

Yagize ati: “Umwihariko ni ukuzamura abana bafite ama talents badafite ubushobozi ariko urebye izindi Labels usanga zifata abahanzi basanzwe bafite amazina kandi Label yanjye ntabwo itangijwe n’abahanzi, bitandukanye n’izindi zari zisanzwe, ni abahanzi akenshi bagenda bazishyiriraho cyangwa ugasanga izindi zifata amazina akomeye.”

Akomeza agira ati “N’abo nari nsanzwe nkorana nabo nka ba Jules bafite amazina ntabwo aribo nahise nihutira kuvugana nabo cyane, gahunda ya Label yanjye ntabwo ari uguharanira inyungu cyane ahubwo ni uguharanira ko musique nyarwanda yatera imbere.”

Umuhanzi witwa Yvan Buravani ni umwe mu bahanzi bashya bari gukorana na Producer Bob.
Umuhanzi witwa Yvan Buravani ni umwe mu bahanzi bashya bari gukorana na Producer Bob.

Producer Bob yakomeje adutangariza ko The Sounds igamije cyane guha urubuga abahanzi bafite impano kurusha guha urubuga inyungu zayo bwite.

Kuri ubu Bob arimo gukorana na Gilbert Irazika usanzwe azwi mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse bakaba bari banasanzwe bakorana na mbere y’uko ashinga Label.

Undi muhanzi bari gukorana ni umuhanzi ukiri mushya mu ruhando rwa muzika ariko we akaba yaramubonyemo impano itangaje. Ni umuhanzi witwa Yvan Buravani akaba amaze no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Majunda”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wow soo Nice kbsa Bob pro Tukurinyuma pe

Rukindo yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka