Inyungu ya miliyari eshanu BK yabonye ngo n’inkuru nziza ku Banyarwanda
Banki ya Kigali (BK) yatangarije abafatanyabikorwa bayo ko yungutse miliyari 5,3 amafaranga y’u Rwanda mu mezi atatu ya mbere ya 2015. Iyi nyungu ngo irenze kure iyabonetse mu gihembwe nk’iki umwaka ushize yanganaga na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse ku banyamigabane bazashobora kugabana 60% by’iyo nyungu, biratanga n’ikizere ku Banyarwanda bifuza guteza imbere imishinga yabo kuko bazaza gusaba inguzanyo kandi bakifuza kuyigana ari benshi.
Mu kiganiro BK yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 8/5/2015, James Gatera ushinzwe imicungire y’iyo banki yagize ati “Imwe mu mabanki akorera mu Rwanda iherutse kuvuga ko yungutse amafaranga miliyari ebyiri mu gihe cy’umwaka, none twe tubona miliyari eshanu mu mezi atatu gusa, urumva ko ntabo watugereranya nabo.
“Turamenyesha abanyamigabane ko ku nyungu y’umwaka tuzabahaho 60%, hanyuma 40% tukazayasubiza muri banki yabo kugira ngo ikomeze ibakorere amafaranga menshi, hamwe no kongera amashami n’abakozi.”
Yavuze ko Abanyarwanda muri rusange nabo bazungukira mu kuba BK izajya igura ibintu byabo bitandukanye, ikaba itanga imisoro, ndetse ikaba ihereza akazi abakozi bashya bagera ku 100 buri mwaka.
Mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka BK ngo yakiriye miliyari 338.9 z’abaje kuyibitsamo, ikaba yaratanze inguzanyo ya miliyari 252.3, ikagira umutungo wayo bwite ungana na miliyari n’uwabanyamigabane ungana miliyari.
Ubwizigame bw’Abanyarwanda muri BK nabwo ngo burarushaho kwiyongera, n’ubwo ngo hakiri inzira ndende, kuko kugura imigabane byitabirwa cyane n’abanyamahanga kurusha abenegihugu.
BK yavuze ko izasoza uyu mwaka ifunguye amashami atandatu, aho izaba igeze kuri 76 mu gihugu hose; ikaba ngo inishimiye ko ikoranabuhanga mu by’imari rirushaho kwiyongera, kuko abantu bagura bakanahererekanya amafaranga kuri telefone cyangwa kuri telefone na konti y’umuntu muri banki.
Iyi banki kandi imenyesha abantu ko bashobora kubikuza no kuyibitsamo bifashishije ibyuma bya ATM, ndetse no kugura batitwaje amafaranga ahubwo bakoresheje ikarita za ATM zinyuzwa no mu byuma bitandukanye bikoreshwa n’abacuruzi, kugira ngo biyishyure iyo hari umuntu ubaguzeho ibicuruzwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibakomeze batere imbere muri byinshi maze abanyarwanda b’abanyamuryango ba banki yabo bazamuke mu iterambere bihaze mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi