CIMERWA yabonye ubushobozi buzatuma ikuba gatandatu umusaruro yatangaga

Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA rukorera i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba rwamaze kwagura ibice byarwo bikora sima, ku buryo rugiye kuzajya rukora ikubye inshuro esheshatu iyo rwakoraga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 7 Gicurasi 2015, Busisiwe Legodi, umuyobozi mukuru wa CIMERWA yavuze ko gutunganya Sima nyinshi bizatangirana n’ukwezi kwa karindwi nyuma y’igerageza ry’ibyuma bikora sima.

Yagize ati “Igerageza rizamara amezi abiri kuko ari ryo ry’ingenzi mu gukora uko tubyifuza. Intego yacu ni ukwemeza ko uruganda rwacu rushya rukora neza kandi rugakora sima Abanyarwanda bose bifuza”.

Legodi (ibumoso) avuga ko bagiye gukuba gatandatu umusaruro wa Sima bakoraga ku mwaka.
Legodi (ibumoso) avuga ko bagiye gukuba gatandatu umusaruro wa Sima bakoraga ku mwaka.

KTPress ivuga ko kugeza ubu CIMERWA ikora toni za Sima ibihumbi 100 ku mwaka, ni ukuvuga ko igiye kujya itunganya ingana na Toni ibihumbi 600 buri mwaka.

Kongera umusaruro kwa CIMERWA kandi kuzajyana n’amavugurura ku birango n’imikorere y’uru ruganda, kuko bifuza ko imikorere yarwo n’ibirango bishya byivugira kugira ngo bigaragaze isura nyayo y’u Rwanda.

N’ubwo byinshi mu byo uru ruganda rukenera mu gukora sima rubikura hanze, ubuyobozi bwarwo bwizera ko gutumiza ibyo bikenerwa hanze bizagenda bishira uko iminsi igenda ishira.

Urwo nirwo ruganda rwa CIMERWA nyuma yo kuvugururwa hakongerwamo ibindi bikoresho bishya.
Urwo nirwo ruganda rwa CIMERWA nyuma yo kuvugururwa hakongerwamo ibindi bikoresho bishya.

Legodi avuga ko bizera ko imikorere mishya izatuma CIMERWA ijya mu nganda zikomeye mu karere, aho bazashobora kohereza sima ikorerwa mu Rwanda mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi.

Ati “Twakoranye bya hafi n’uruganda PPC Ltd dufitanye ubufatanye rwo muri Afurika y’Epfo, twizera ko imyaka 123 y’uburambe rufite izadufasha muri uyu mushinga dutangiye”.

CIMERWA isanzwe ifite uburambe bwo gukora sima bw’imyaka 30, ubuyobozi bwayo bukizera ko mu myaka mike uru ruganda ruzaba rufite uruhare rukomeye mu iterambere n’ubukungu bw’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazibuke kugabanyiriza ibiciro abaturiye cimerwa

ben yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka