Nyamagabe: Abahatanira gusimbura Dr. Bizimana muri Sena batangiye kwiyamamaza

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangije igikorwa cyo kwiyamamaza, aho abakandida bane bahatanira gusimbura Dr. Bizimana Jean Damascène mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena bahereye mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 5 Gicurasi 2015.

Abakandida biyamamaza ku mwanya wa Senateri uhagarariye Intara y’Amajyepfo harimo Dr. Emmanuel Havugimana, Jean de la Croix Nkurayija, Zinarizima Diogène hamwe na Mucyo Jean de Dieu.

Abakandida bahatanira gusimbura Dr. Bizimana. L-R: Jean de Dieu Mucyo, Jean de la Croix Nkurayija, Zinarizima Diogène na Dr. Emmanuel Havugimana.
Abakandida bahatanira gusimbura Dr. Bizimana. L-R: Jean de Dieu Mucyo, Jean de la Croix Nkurayija, Zinarizima Diogène na Dr. Emmanuel Havugimana.

Charles Munyaneza, umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, yatangaje ko abakandida bose babifuriza amahirwe kuko bose bafite ubushobozi kandi bagize n’ubutwari bwo kwifuza kuba batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Dukurikije uko biyamamaza, bafite ubushobozi bwo kuba bajya mu nteko inshinga amategeko. Twababwiye ko bose tubifuriza gutsinda ariko na none tubabwira ko, ni nacyo tubatezeho, utazatsinda muri aya matora azakomeza gukorera igihugu cye”.

Abitabiriye iki gikorwa bagize inteko itora igizwe n'abajyanama b'imirenge ndetse n'ab'Abuturere.
Abitabiriye iki gikorwa bagize inteko itora igizwe n’abajyanama b’imirenge ndetse n’ab’Abuturere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yatangaje ko abarebwa n’iki gikorwa bose bakwiye kukigira icyabo kikazagenda neza, kandi buri wese akamenya ko agaharariye abanyarwanda bose.

Yagize ati “Intego ni uko dukora amatora neza anyuze mu mucyo agasoza neza, abo duhaye isnhingano bakamenya ko bazihawe n’abanyarwanda kandi nabo bakazabikora mu nyungu z’abanyarwanda muri rusange, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera imbere”.

KOmisiyo y'igihugu y'amatora yizeye ko ibikorwa bizagenda neza.
KOmisiyo y’igihugu y’amatora yizeye ko ibikorwa bizagenda neza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizakomereza mu tundi turere tugize Intara y’Amajyepfo bikazarangira tariki 27 Gicurasi 2015. Amatora nyir’izina azaba ku wa 29 Gicurasi 2015.

Dr. Bizimana Jean Damascène ugiye gusimbuzwa muri Sena aherutse kugirwa umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

aba bagabo bose barashoboye rwose uwo abatora bazaguhitamo wese jyewe ndabizi ko azabishobora

samuel yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Umugabo Dr Emmanuel Havugimana, ni inararibonye! aritonda kandi azi gushishoza, ntahubuka, afite uburambe bwo kujya inama mukerekezo cyiza cyibereye Abanyarwanda. Rwose amajwi ni aye pe!

Agape yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

nanjye ndumva batoye Mucyo nta kibazo kuko ubunararibonye afite abujyanye muri senat byaba akarusho

gisabo yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

choice iroroshye iranumvikana umwanya ni uwa Mucyo. sindagura ndashishoza. Congs in advance Mr Mucyo.

biraguma yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka