Inteko yasabye Urwego rw’Umuvunyi kongera ubucukumbuzi mu iperereza ku mari ya Leta

Abadepite bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda basabye urwego rw’Umuvunyi kongera ubugenzuzi mu maperereza ikora ku bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta kandi rukanabasabira ibihano bibakwiriye.

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2015, Komisiyo y’Inteko ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu yagejeje imbere y’inteko rusange Umutwe w’Abadepite ibyo yasuzumye muri raporo y’ibikorwa by’Umuvunyi bya 2013/2014 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka 2014/2015.

Inteko Nshingamategeko iritana bamwana n'Urwego rw'Umuvunyi ku nshingano.
Inteko Nshingamategeko iritana bamwana n’Urwego rw’Umuvunyi ku nshingano.

Muri iyi raporo hari hakubiyemo ibikorwa byose Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho kugira ngo rujye rufasha Inteko Nshingamategeko mu igenzura rwakoze mu mwaka ushize ku bijyanye no kuzuza inshingano zarwo zo gukurikirana ihame ry’uburenganzira bwa muntu n’imari ya Leta.

Muri rusange, abadepite bishimiye uburyo iyi raporo ikoze neza kandi yumvikana n’uburyo imwe mu myanzuro y’umwaka wabanje yagiye ishyirwa mu bikorwa ariko bagaragaza ko batishimiye uburyo Urwego rw’Umuvunyi rutagiye mu mizi ku bucukumbuzi bw’amwe mu madosiye y’abaregwa kunyereza umutungo wa Leta ndetse ntirunabafatire ibyemezo bikaze.

Ibi byari bivuye ku hagaragaraga ko muri raporo hari amakuru Urwego rw’Umuvunyi rwabonaga ahashobora kuba harimo imikoreshereze mibi y’amafaranga ya Leta cyangwa ruswa nko mu iyubakwa rya Stade ya Huye, EWSA mu mushinga wo gukwirakwiza biyogazi mu ngo, gucukura amashyuza mu mushinga wa Karisimbi n’abakozi 800 bafite imitungo ikekwa ko ari iya Leta.

Depite Nkusi Juveranal yatangaje ko Urwego rw’Umuvunyi rusa n’urutererana inteko mu gucukumbura no gufata ibyemezo ku bakekwaho cyangwa bahamwa n’ibyaha bya ruswa no kutuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Iyo ndeba ububasha twahaye Umuvunyi asa n’aho adutungira agatoki ngo tugende turebe tujye gukomeza. Kandi ni urwego twahaye ububasha bwo gukora kugira ngo rucukumbure, bafite n’ububasha bw’ubugenzacyaha, bafite n’ububasha bwo gusubirishamo imanza.

Itegeko ribaha ububasha buhagije ariko wajya kubona ukabona bari kuduha raporo bavuga bati mwebwe badepite nimushakishe impamvu batabirangiza.”

Depite Kantengwa na we yunze mu rya mugenzi we yavuze ko byaba bimeze nko guteragirana inshingano, aho Urwego rw’Umuvunyi rukwiye kwisanga rushaka igisubizo rutakibona rukabona kwitabaza inteko ari na yo irushinzwe.

Ati “Urwego rw’Umuvunyi twaruhaye ububasha ku buryo bisanga butuma ikibazo kibonerwa igisubizo, batakibonye ariko batume urwego rubishinzwe rukibonera igisubizo. Gutuma dosiye ihora igenda ntabwo Urwego rw’Umvunyi rukwiye kubireberera.”

Yifuje ko hakwiye ibiganiro hagati y’Urwego rw’Umuvunyi n’Inteko kugira ngo bongere bibukiranye inshingano z’uru rwego banarusobanurire inshingano zarwo. Uyu mwanzuro ukaba wemejwe ko uzashyirwa mu bikorwa ibyo biganiro bigakorwa.

Visi Perezidaw’iyi Komisiyo ari na yo yatanze raporo yasobanuye ko ibyo Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ari byo kuko ruba rugomba kugisha inama ku nteko ku byemezo byose byafatwa kabone n’ubwo rufite ubwo bushobozi.

Muri rusange, Inteko yasabye Urwego rw’Umuvunyi gukora raporo neza no kongera iperereza mu bushakashatsi bakora ku bantu baba biyanditseho imitungo ya Leta.

Ikindi, rwasabwe kugaragaza ibipimo ngenderwaho ku kwerekana ko umuntu runaka cyangwa ikigo kiri mu makosa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aho bigeze munabafashe gusohoka muri tekinike batojwe atari ukubakurikirana gusa. Numvise ngo ba meya barayabitse ngo nabo batazababika. Buriya etudes zari techniquees baziburira execution none ubu igihugu cyose kirashonje kandintamapfa yakibayemo.

Kamatari issa yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

ubona ikibazo cy’ abayobozi banyereza cyangwa bangiza umutungo wa leta kigomba guhagurukirwa birushijeho, ababa bagaragajwe na Auditor general bagakurikiranywa kugira ngo uwo muco mubi tuwurandure rwose

nkusi yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka