Rusizi: Umushinwa yakunze u Rwanda ahitamo kuhakorera ubukwe
Umushinwa witwa Li Peng wamaze no gufata izina ry’ikinyarwanda rya “Irakiza” ukora mu ruganda rukora rwa CIMERWA rubarizwa mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gukunda igihugu cy’u Rwanda n’imico y’abagituye, yahisemo gukorera ubukwe bwe mu Rwanda.
Li Peng avuga ko kuva yagera mu Rwanda yagiye yitegereza imigenzo n’imico y’abanyarwanda, uko agenda arushaho kunezezwa nabyo bikomeza kumukurura kugeza aho yahisemo gutumira umukunzi we wari mu Bushinwa ngo bakore ubukwe bwa Kinyarwanda.
Li Peng avuga ko ubukwe bw’iwabo butandukanye n’ubwo mu Rwanda kuko iwabo babifata nk’akantu gato kandi ari umuhango ukorwa rimwe mu buzima.
Kubera gukunda u Rwanda ngo byatumye afata n’izina ry’ikinyarwanda kugira ngo nasubira iwabo azakomeze kuzirikana ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.
Bamwe mu bashinwa bakora muri uru ruganda bashyigikiye Li Peng Irakiza mu gihe abandi bagenzi be b’abashinwa bakorana bareberaga ibirori byabo kure.
Pasitori Habimana Aléxis n’umufasha we bari bahagarariye ababyeyi ba Li Peng Irakiza bo bavuga ko nyuma yo kubagana akabagezaho icyifuzo cyo kumubera ababyeyi babyishimiye, cyane cyane ko bihesha u Rwanda agaciro kuba hari abanyamahanga bigana imigenzo y’u Rwanda itandukanye bakagenda bayikwirakwiza iwabo.
Li Peng na Fan Le bakoreye ubukwe bwabo mu rusengero rwa ADEPER mu Murenge wa Gitambi haririmbwa indirimbo za Kinyarwanda. Nyuma y’ubu bukwe bwabaye ku wa gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2015, aba bageni ngo bazajya kubwereka ababyiye babo mu Bushinwa.
Li Peng Irakiza amaze imyaka 2 mu Rwanda mu gihe umukunzi we Fan Le ahamaze icyumweru kimwe gusa kuko yazanywe no gukora ubukwe.
Andi mafoto:
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
tumuhe ikaze kuko iryo nishema ku rwanda
GOGO, NTA BINDI SE IMANA YAVUZE?
Go go watubwira aho byanditse natwe tukisomera niba atari amakbya nkuru
ibi byarahanuwe. imana yavuze ko nyuma yo kubabara u Rwanda izaruzamura rukabera urugero amahanga. Ni byo biri kuba.
TURISHIMYE CYANE NABANDIBABUKORE
Turishima cyane iyo twumva turi intangarugero kumahanga. kuko biduhesha ushema n’agaciro.
Turishima cyane iyo twumva turi intsngarugero kumahanga.
Yshakaga gukoresha make sha ntatubeshye.
izina ry’u Rwanda benshi bakomeje kurihururira kandi ni ukuri rifite agaciro