Inkunga ya Adaptation Fund yashyize igorora abaturage bo muri Nyabihu na Musanze

Umushinga wo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (RV3CBA) uterwa inkunga n’ikigega Adaptation Fund umaze gutanga umusaruro mu Karere ka Musanze na Nyabihu hakorwa amaterasi ku misozi ihanamye, ndetse hanatunganywa ikibaya cya Mugogo cyabaye ikiyaga kubera amazi amanuka mu misozi ihakikije.

Uyu mushinga ukorera mu mirenge umunani, irindwi yo mu Karere ka Nyabihu n’umwe wo mu Karere ka Musanze, wibanze ku gukora amaterasi ku misozi ihanamye ikorerwamo ibikorwa by’ubuhinzi mu rwego rwo kurwanya isuri.

Amaterasi yakozwe na RV3CBA ngo atanga umusaruro ushimishije.
Amaterasi yakozwe na RV3CBA ngo atanga umusaruro ushimishije.

Ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2015, itsinda ry’abakozi b’Umuryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (ACNR) bakurikirana ibikorwa bw’uyu mushinga n’abayobozi batandukanye basuye ibikorwa bya RV3CBA mu mirenge ya Jenda, Karago na Mukamira yo mu Karere ka Nyabihu n’uwa Busogo muri Musanze.

Mu Kibaya cya Mutukura ni hamwe mu huzuraga amazi n’isuri byamanukaga ku musozi wa Gisozi uhanamiye icyo kibaya mu bihe by’imvura imyaka ikarengerwa, ariko ubu byarahindutse abahinzi barasarura karoti, abasore b’ibigango begereza imifuka umuhanda.

Abaturage babonye akazi mu gukora amaterasi.
Abaturage babonye akazi mu gukora amaterasi.

Abaturage bakorewe amaterasi bemeza ko ibirayi bahinze ari byiza kandi biteguye kuzabona umusaruro ushimishije bitandukanye na mbere.

Umubyeyi ukuze urimo guca amaterasi agira ati “Ibirayi ntabwo byarengaga iyogi ariko ubu aho amaterasi aziye ibirayi birera, bikazamuka. Umusaruro uruta uwa mbere rwose n’amasuri imyaka ntigitemba”.

Mukaminani Angela, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’ Ubukungu ashima ibikorwa byakozwe n’uyu mushinga kuko bibungabunga amabanga y’imisozi yari yugajwe n’isuri. Ashimangira kandi ko umusaruro uva ku buhinzi wiyongereye kubera amaterasi.

Ikibaya cya Mugogo kirimo gutunganywa ngo amazi ye kujya arekamo.
Ikibaya cya Mugogo kirimo gutunganywa ngo amazi ye kujya arekamo.

Mu myaka ine uyu mushinga uzamara biteganyijwe ko uhaza akazi abaturage basaga gato ibihumbi 38.

Ku mugoroba, iri tsinda ryasuye kandi ikibaya cya Mugogo gifite ikibazo cy’amazi yuzuye mu kibaya. N’ubwo hazibuwe ibibari (ubuvumo) amazi yinjiramo ndetse hakanahangwa inzira, Nsengiyumva Serge uyobora ACNR avuga ko atari igisubizo kirambye ahubwo hakenewe ubushakashatsi ngo hamenyekane aho ayo mazi ajya.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka