Umusore agiye kwirihira kaminuza kubera ubuhinzi bw’ibinyomoro

Bizimana Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Nyirakigugu, Akagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu amaze imyaka ibiri ahinze ibinyomoro none amafaranga yakuyemo ngo azayirihira kaminuza.

Ni saa sita zibura iminota mike, akayaga kavanze n’akazuba karahuha kava mu kibaya cya Nyakigugu kazamuka mu mpinga y’umusozi. Abaca amaterasi iruhande aho karabongerera imbaraga bagakorana ibakwe.

Bizimana ari mu murima w'ibinyomoro.
Bizimana ari mu murima w’ibinyomoro.

Bizimana n’icyunzwe mu gahanga, ahagaze mu murima w’ibinyomoro uzitiye arareba uko bimeze. Uyu musore witwaje envelope ya kaki irimo ibyangombwa bigaragaraza ko avuye ku rugendo yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko avuye kwiyandikisha muri kaminuza aho agiye gukomereza amashuri ye abikesha guhinga ibinyomoro.

Agira ati “Ibinyomoro aho bingejeje ni ahantu hatangaje ntabwo nkitaka inzara. Nashakaga buruse mbonye ntayibonye nihangira umushinga none ubu ngeze aho nakwirihira kaminuza nkayirangiza”.

Mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ubwo yigaga mu Kidaho mu Karere ka Burera, ni bwo Bizimana yagize igitekerezo cyo kuzashaka icyo akora arangije amashuri, nyuma yo kwiga isomo ryo kwihangira umurimo (entrepeunership) asanga guhinga ibinyomoro ari byo byamuteza imbere vuba.

Bizimana agiye kwirihira Kaminuza abikesha ubuhinzi bw'ibinyomoro.
Bizimana agiye kwirihira Kaminuza abikesha ubuhinzi bw’ibinyomoro.

Ahereye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 yaguze ingenwe z’ibinyomoro ndetse n’ifumbire, ababyeyi bamuha umurima atangira umushinga we none ngo buri kwezi ntabura ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda yinjiza avuye muri ubwo buhinzi.

Nyiramihigo Laurence umubyeyi wa Bizimana avuga ko umushinga we wo guhinga ibinyomoro wahinduye imibereho ye n’iy’umuryango we muri rusange. Ahamya ko bari bafite ikibazo cy’inzara mu rugo ariko cyakemutse, amafaranga ava mu binyomoro bayahahisha ibindi byo kurya.

Nyina wa Bizimana yemeza ko ubuhinzi bwe bwagiriye akamaro umuryango.
Nyina wa Bizimana yemeza ko ubuhinzi bwe bwagiriye akamaro umuryango.

Mu Karere ka Nyabihu by’umwihariko Umurenge wa Jenda, ubusanzwe ubuhinzi bw’ ibirayi, ibishyimbo n’imboga ni bwo bumenyerewe, icyakora ubuhinzi bwa Bizimana bwakanguye abaturanyi batangira kubihinga.

Dusengimana Emmanuel ni umugabo wubatse akaba umuvandimwe wa Bizimana. Na we yahinze ibinyomoro akavuga ko n’ubwo bitarera yizera ko bizamuteza imbere nk’umuvandimwe we. Yongeraho ko bimushimishije cyane kubera ko umuvandimwe we agiye kwiga kandi zari indoto babonaga zitazagerwaho.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Muraho neza nyakubahwa ndumunyeshuri muri kaminuza ishami ry,ubuhinzi none mwamfasha kumenya uko ibinyomoro bihingwa kuva gutegura umurima kugeza byez nibinabakundira mwampa na contact zanyu mwaba mumfashije!?

Twizeyimana eric yanditse ku itariki ya: 3-01-2019  →  Musubize

Uzampe email yawe nkuhe handbook

Joseph yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

musabirema cyprien mibyiza cyane mwashakiye nimeroye ya terephone komushaka ngo ampe amakuru

musabirema cyprien nyamagabe yanditse ku itariki ya: 23-03-2018  →  Musubize

nshimiyimana Leo nakomereze aho natwe twakoze ubuhinzi bwibinyomoro bwatumije twiteza imbere abana bariga ;icyo twagiraho nshimiyimana inama nugufasha abaturage baturanye nawe bagakora Coperative ihinga imbuto Naeb ikigo cyigihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bwimbuto byamufasha guterimbere kandi akegera abahinzi bo Mukarere ka Musanze umurenge Kinigi bakamugira inama nokurwanya indwara .......nakomeze gukora imbere niheza

majoro Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Nakomereze aho.

Felix yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Nakomereze aho.

Felix yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka