Studio nshya y’umuraperi Lil G iraba itangiye gukora mu gihe gito

Umuraperi Lil G aravuga ko inzu ye itunganya umuziki (Studio) izaba yatangiye gukora mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu n’igice.

Mu kiganiro KT Idols gica kuri KT Radio, tariki ya 02 Gicurasi 2015, Lil G yavuze ko iyo studio yitwa Rwanda Entertainment izaba iri ku rwego rwo hejuru kuko izaba itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho, hakaniyongeraho Graphic Design.

Iyi studio yagombaga gutangira mu kwezi kwa gatatu kwa 2015 ariko gucyererwa amezi abiri ngo byatewe n’uko yari akiri gushaka ibikoresho byiza bizatuma ikora ku rwego ruri hejuru.

Lil G avuga ko studio ye izatangira mu minsi ya vuba.
Lil G avuga ko studio ye izatangira mu minsi ya vuba.

Mu mbanzirizamushinga ya yo byari biteganyijwe ko izatwara miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo ayo mafaranga yaragabanutse ku buryo izatangira gukora itwaye miliyoni 10.

Mu byo iyi studio izahindura harimo guca akarengane abahanzi bakizamuka bakorerwa muri studio ndetse no guhindura uburyo bwo gusohora indirimbo bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa mu ya ndi ma studio.

Lil G yabisobanuye agira ati “Hari igihe usanga nk’umuhanzi wamaze kubaka izina aza muri studio akajya gukora indirimbo atanishyuye, akavanamo umwana ukiri mutoya [umuhanzi ukizamuka kandi wishyuye. Ibyo ni kimwe mu byo nshaka guca”.

Uretse guca ako karengane, Lil G anavuga ko umuhanzi uzajya akorera indirimbo muri studio ye azajya akorerwa CD ziriho amafoto n’amagambo agize iyo ndirimbo, ndetse hakajyaho ibigo byifuza kwamamaza kuri iyo ndirimbo nshya.

Iyi studio ngo izagira uruhare mu gufasha abahanzi bakizamuka by’umwihariko mu kubaha amahirwe yo gukora indirimbo kimwe n’abamaze kumenyekana.

Uretse umushinga w’iyo studio, Lil G avuga ko ari gukora cyane kugira ngo ateze imbere umuziki we, kuri ubu akaba afite indirimbo nshya yise Nzakubona yakoranye na Knowless. Biteganyijwe ko amashusho y’iyo ndirimbo azaba yageze hanze mu gihe cya vuba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none mwambariza lil g umuntu ashatse gukorera muri yo studio ye ya yisangahe

yang didress yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka