Muhanga: Imirenge y’Umujyi ni yo iza ku isonga mu kugira ibyaha bihungabanya umutekano

Urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga rwagaragaje ko imirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, na Muhanga ikora ku Mujyi wa Muhanga ari yo iza ku isonga mu kugira ibyaha bihungabanya umutekano.

Muri rusange mu mirenge yose ibyaha by’ubujura ni byo byiganje ku ijanisha rya 28%, gukoresha ibiyobyabwenge 18%, gukubita no gukomeretsa 15%, gusambanya abana 8%, naho ubwicanyi bwo bufite 2.5%.

Mudaheranwa, umwe bu ba DASSO ba Muhanga, avuga ko bagiye gushyira mu gusangira amakuru n'izindi zengo kugira ngo barusheho gukumira ibyaha.
Mudaheranwa, umwe bu ba DASSO ba Muhanga, avuga ko bagiye gushyira mu gusangira amakuru n’izindi zengo kugira ngo barusheho gukumira ibyaha.

Nubwo nta mibare ifatika ubuyobozi bwa DASSO mu Karere ka Muhanga bwaduye, buvuga ko Umurenge wa Nyamabuye uza ku isongo bitewe n’uko ari Umurenge w’Umujyi ugakurikirwa n’uwa Shyongwe na wo ugizwe n’igice kinini cy’Umujyi wa Muhanga.

Mudaheranwa William umwe mu bagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga avuga ko zimwe mu ngamba zo kurwanya ibi byaha harimo gushaka amakuru y’ibikomeje guhungabanya umutekano, kuyasangira n’izindi nzego by’umwihariko urwa Polisi, ndetse no kutiharira amakuru igihe hagaragaye ikibazo kugira ngo izindi nzego zimufashe.

Imyitwarire myiza mu kazi kandi ngo ni indi ntwaro nziza yo kubasha kubana n’abandi kugirango ubashe kubaha serivisi batakwishisha.

Nubwo urwego rwa DASSO ruvuga ko rugiye kurushaho kunoza akazi karwo, ngo hari bimwe mu bibazo rugihura na byo birimo kudahemberwa ku gihe, ndetse no kutagira aho gukorera hirya no hino mu mirenge.

Abakozi ba DASSO mu nama n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'izindi nzego z'umutekano bagaragaje ko mu mbogamizi bafite harimo n'ikibazo cy'aho gukorera.
Abakozi ba DASSO mu nama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’izindi nzego z’umutekano bagaragaje ko mu mbogamizi bafite harimo n’ikibazo cy’aho gukorera.

Ibibazo nk’ibyo ngo bikaba bigira ingaruka mu kurangiza inshingano zabo zo kurinda umutekano no gukumira ibyaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Ubukunu, Uhagaze Fraçois, avuga ko kubera ko DASSO yagiyeho ariko ntihongerwe ingengo y’imari yo kubitaho ari byo byatumye bigorana guhembwa, ndetse no kubashakira aho gukorera.

Uhagaze avuga ko hakomeje gushakishwa ibisubizo kugira ngo DASSO bakore neza kuko n’ubwo ari urwego rushyashya, rugomba gukora kandi neza.

Uru rwego rwatangiye mu Karere ka Muhanga rufie abakozi bagera kuri 51 ubu hasigaye 46 kuko ngo babiri bagiye kwiga, abandi babiri birukanwe kubera imyitwarire mibi, naho undi umwe asezera ku bushake.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hey! Abenshi binjiye muri uru rwego rwa Dasso bitewe nibyo bumvaga muri status. ariko byaratunguranye kuba ibiyanditsemo ntanakimwe cyigeze gishyirwa mubikorwa.
Ikindi kdi ntiwasobanukirwa ukuntu umukozi amara amezi agera ku 8 atarasinya amasezerano y’ akazi. Ntibagiwe kdi bisanzwe bizwiko abakozi b’ akarere bahabwa Amafaranga y’ itumanaho (comnication fees), ariko DASSO ntayo zibona.

Amitier Uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka