Nyamagabe: Barasabwa kujya baha abakozi babo amasezerano y’akazi kugira ngo bace ubwambuzi

Abakoresha na ba rwiyemezamirimo muri rusange, mu Karere ka Nyamagabe, barasabwa kujya basinyisha amasezerano y’akazi abakozi babo kugira ngo bifashe umukozi kwishyurwa ku gihe kandi binakumire bamwe mu bukoresha bambura ababa bakoreye.

Babisabwe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2015 ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, mazi Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe busaba abatanga akazi n’abagahabwa kujya babanza gusinyana amasezerano y’akazi kugire ngo bace akarengane n’ubwambuzi bikunze kugaragara mu kazi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, asaba abakoresha kujya baha abakozi babo amasezerano y'akazi mbere y'uko bagatangira.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, asaba abakoresha kujya baha abakozi babo amasezerano y’akazi mbere y’uko bagatangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yagize ati “Abakoresha bose cyane cyane ba rwiyemezamirimo bagombye gusinyisha abaturage kontara (Contrat), kuko gusinya kontara birinda kwambura no kwamburwa, noneho bigatuma umurimo urushaho kunoga igihugu kikagera ku iterambere gishaka.”

Kubera ibibazo by’ubukene n’imirimo iba ari mike, icyakora, ngo hari abahitamo gukora nta amasezerano bagiranye n’abakoresha babo ugasanga bibaviriyemo ingaruka zo kwamburwa.

Uwitwa Emmanuel Izabayo, wo mu ako karere , avuga ko iyo bakeneye akazi byihutirwa badategereza iby’amasezerano, imirimo yazarangira ugasanga bishyuwe make cyangwa bakanamburwa.

Agira ati “Hari igihe uba ushaka akazi utategereza ibya kontara, ariko tumaze gusobanukirwa n’akamaro kayo kuko hari benshi batwambura.”

Kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo kandi, mu Karere ka Nyamagabe, byabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’abakere n’Ingabo z’Igihugu zikorera muri ako karere, mu mukino wa gicuti warangiye ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze 1-0.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

N’abakozi bo mu rugo birabareba ko banga gukatwa imisoro bagahitamo guhora bajarajara kandi n’abakoresha bataboroheye cyane abagore

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka