Ibiganiro abagide b’Afurika barimo mu Rwanda ngo birabubakamo kuba abayobozi b’ejo hazaza

Abagide (guides) baturutse mu bihugu by’Afurika bivuga igifaransa bateraniye mu Rwanda mu biganiro bibakangurira kwitinyuka. Ubu buryo ngo burabafasha kuzavamo abayobozi bashoboye, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Mu masomo abagide baha abana b’abakobwa cyangwa abagore binjira mu muryango wabo ngo babatoza kubaho mu buzima bugoye, ndetse no kubasha kwirwanaho no kwihagararaho, kugira ngo babashe kunesha ibishuko by’ababa bagamije kubashyira mu byago.

Umugwaneza Sonia, umugide ubimazemo imyaka irenga 15, yavuze ko yahoraga ajunjamye, ariko amaze kujya mu bagide ngo yashoboye kuba umuyobozi aho agiye hose, ndetse ngo abasha no kugira ibyo afasha abandi bijyanye n’urukundo.

Abagide baturutse hirya no hino muri Afurika bitabiriye amahugurwa abera mu Rwanda.
Abagide baturutse hirya no hino muri Afurika bitabiriye amahugurwa abera mu Rwanda.

Uwitwa Ingabire Angélique we ati “Iyo wabaye umugide, ushobora kwihagararaho kugira ngo utagwa mu bishuko bya ba shuga dadi (sugar daddy) n’abandi bose batuma umuntu yicuza bitagishobotse; ushobora kwikorera, kandi wunguka inshuti n’abavandimwe babasha kukwitaho”.

Komiseri mukuru mu muryango w’abagide mu Rwanda, Aline Ruhumuliza yasobanuye ko insanganyamatsiko yiswe “libre d’etre moi” y’ibiganiro bizamara iminsi itatu, kuva tariki 02-05 Gicurasi 2015, igamije kubwira abakobwa n’abagore bo muri Afurika ko uko buri muntu wese yaba ameze kose, aba afite ibyo ashoboye kurusha abandi.

Jeanne d’Arc Gakuba, Visi Perezida wa Sena, akaba n’umwe mu bakuru bo mu muryango w’Aba-guides mu Rwanda agira ati “Kwigirira icyizere nibyo bibahesha kuzaba abayobozi b’ejo hazaza; kuba narashoboye kugera mu buyobozi, muzantumire mbahe ubunararibonye bwanjye”.

Batangira kuba abagide bagifite imyaka guhera kuri itandatu.
Batangira kuba abagide bagifite imyaka guhera kuri itandatu.

Ikigo cy’abagide mu Rwanda kigaragaza uburyo cyubaka ubushobozi bw’umukobwa mu buryo buziguye, aho gitanga ubumenyi kuri mudasobwa, ububoshyi (bw’uduseke), ubudozi, amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no kwipimisha SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Benshi mu banyarwandakazi bari mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru baravugwa ko babaye abagide aho imico yabo irangwa no gufata ijambo mu ruhame bashize amanga, kandi ngo batandukana no kugira ubwoba cyangwa kujunjama.

Kugeza ubu Umuryango w’abagide mu Rwanda urabarura abanyamuryango bagera ku bihumbi 13; ukaba ari umwe mu mashami agize umuryango w’abagide ku isi.

Ibiganiro birimo kubera mu Rwanda byitabiriwe n’abaturuka mu bihugu by’u Rwanda, Congo-Kinshasa, Congo-Brazzaville, Madagascar, Senegal, Burundi, Benin, Cote d’Ivoire, Chad, Cameroun, Burkina Faso na Togo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

guide komerezaho kuko ufite ejo hazaza heza! ESE scout yagiye he he ko itakigaragara (ASR) irabivugaho ik? Bashiki bacu murabona tuzababwira ik?

gazelle ardhi yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Wow,je suis fiere vraiment.Guide forever

mimi yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Les guides on sera tjr pretes a servir!!! Keep it up ladies, am extremely proud of you

Guides yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka