Gisagara: Abaturage nibo bakoresha b’ibanze –Mayor Karekezi

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi arasaba abakozi b’aka karere guhora bibuka ko abaturage aribo bakoresha babo b’ibanze bityo bakabaha serivisi nziza, kandi agahamagarira buri wese kuba indashyikirwa mu kazi ke.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo ku wa 01 Gicurasi 2015, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yongeye guhamagarira abakozi b’akarere gutanga serivizi nziza, avuga ko kujya mu kazi atari ukujya kuhicara gusa, ahubwo umukozi agomba no guharanira kurangiza inshingano ze ku gihe.

Muri uyu muhango kandi, abakozi b’Akarere ka Gisagara batoranyije bagenzi babo babiri babaye indashyikirwa mu kazi kabo.

Dusabe Marie Françoise na Ndimurwango Jean Bosco nibo bakozi batoranyijwe na bagenzi babo bakaza ku mwanya wa mbere mu kuba barabaye indashyikirwa.

Dusabe na Ndimurwango batowe nk'abakozi b'indashyikirwa mu Karere ka Gisagara.
Dusabe na Ndimurwango batowe nk’abakozi b’indashyikirwa mu Karere ka Gisagara.

Dusabe ni umunyamabanga mu biro by’ubunyamabanga rusange, naho Ndimurwango akaba umuyobozi w’ishami ry’igenambigambi mu karere.

Aba bakozi bavuga ko ibanga bakoresheje mbere na mbere ari ugukunda umurimo kandi bagaharanira kuwutunganyiriza igihe, ndetse bakanagira kwihangana n’ubwitange mu mirimo bashinzwe.

Aba bakozi Dusabe na Ndimurwango baratanga inama kuri bagenzi babo kugira ngo bose hamwe barusheho kunoza umurimo bashinzwe, gukunda akazi bashinzwe, ubundi bakanagira ukwitanga ndetse no kwihangana kuko hari igihe akazi kaba kenshi cyane.

Umunsi w’umurimo mu Karere ka Gisagara wanabaye umunsi wo kwidagadura no gusabana, aho ikipe y’abakozi b’akarere ya volleyball yakinnye n’iya polisi yo muri aka karere, umukino urangira ikipe ya polisi itsinze ikipe y’akarere Amaseti atatu ku busa.

Abapolisi batsinze abakozi b'Akarere ka Gisagara amaseti atatu ku busa.
Abapolisi batsinze abakozi b’Akarere ka Gisagara amaseti atatu ku busa.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndimurwango akwiye promotion ni umusaveri ugira urukundo kandi witabira umurimo.iyaba abakozi bose bakoraga nka NDIMURWANGO igihugu cyakwihuta mwiterambere

jmv yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka