Nyamagabe: Iyo Jenoside idahagarikwa ngo bamwe mu batarahigagwa n’abo baba barishwe

Umugore witwa Juliette Mukakabanda avuga ko iyo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zidahagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, bamwe mu batarahigagwa bari barashatse mu batutsi nabo baba barishwe kuko umugambi w’abicaga kwari ukumaraho abatutsi n’abafitanye nabo isano.

Mukakabanda ni umwe mu batarahigwaga wari warashatse mu batutsi, akaba yarabuze umugabo we n’abana biciwe mu maso ye i Murambi mu Karere ka Nyamagabe kuko bari barahunganye.

Aravuga ko nabo bagombaga gupfa amahirwe bagize ari uko ingabo za RPF-Inkotanyi zaje zigahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Yagize ati “Mbese natwe twagombaga gupfa, bari batangiye kuvuga ngo basubiremo, bene abo bahutukazi bari barashatse abagabo b’abatutsi, n’abatutsi bashatse mu bahutu n’abana baba baragiye basigara babice babamareho, ariko iby’Imana FPR ihita ifata igihugu”.

Mukakabanda asanga iyo Jenoside idahagarikwa n'abatarahigwaga baba barishwe.
Mukakabanda asanga iyo Jenoside idahagarikwa n’abatarahigwaga baba barishwe.

Mukakabanda yakomeje avuga ko n’ubwo bagize amahirwe yo kurokoka abashakaga kubica, nyuma ya Jenoside bari babayeho nabi kuko abantu babishishaga bavuga ngo bazabaroga cyangwa babavuge ko bishe abantu.

Yagize ati “Bari bazi ko ari twe bantu babi, bakaba bazi ko ari twe bantu tuzabafungisha, tuzajya tuvuga ibyo twabonye, ugasanga tubatinya, mbese umuntu akumva afite ubwoba bitewe n’uko abantu bavugaga bati ‘bariya bagore biciwe abana n’abagabo bakaba batarapfuye, bazajya baroga abantu, mujye mubirinda’”.

Abatarahigwaga babuze imiryango yabo basubizwamo intege n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko basanze bahuje ibibazo, bose barabuze imiryango yabo bakishyira hamwe, kandi bakishimira ko leta nabo yabibutse ikabubakira ikarihira n’abana babo amashuri.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka