Nyanza: Abakunzi ba Arsenal baremeye imiryango 36 yarokotse Jenoside

Abakunzi b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bahuriye mu muryango witwa "Rwanda Arsenal Fan Club/(RAFC)", bifatanyije n’imiryango 36 yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 iherereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, bayiha umuganda banayigabira ihene z’amashashi 72 n’amasekurume 2.

Aba bakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mu bwongereza ariko baba mu Rwanda, ku wa gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2015 bahagurutse i Kigali i saa mbili za mu gitondo, maze ahagana i saa tanu berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyanza ndetse banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane,abakunzi ba Arsenal berekeje mu Mudugudu wa Nyamagana B, Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana aho boroje imiryango 36 y’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside, byakurikiwe n’ubusabane mu rwego rwo kubahumuriza no kubaremamo icyizere ko ubuzima bugikomeza.

Babanje kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Babanje kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

Nyuma y’iki gikorwa, Appolo Munanura, umuyobozi w’ihuriro ry’abakunzi ba Arsenal mu Rwanda yatangaje ko yishimiye igikorwa cya kimuntu bakoreye i Nyanza cyane ko biyumva nk’abanyarwanda mbere yo kuba abafana ba Arsenal.

Runanura yagize ati "Twazinduwe n’urukundo n’ishyaka ryo kuza kuremera abanyarwanda bagenzi bacu bagizwe ho ingaruka zikomeye na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 cyane ko nk’uko tureba umupira tuba tugomba no kunguka ibyateza imbere abanyarwanda".

Baremeye abarokotse Jenoside babaha ihene ndetse n'umuganda.
Baremeye abarokotse Jenoside babaha ihene ndetse n’umuganda.

Iri huriro ry’abakunzi ba Arsenal rigizwe n’abanyamuryango barenga 200 aho abanyamuryango baryo bishakamo ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’iterambere ndetse bakaba bateganya no kuba itsinda rizwi ku rwego mpuzamahanga.

Dore uko ibikorwa byagenze mu mafoto:

Bakigera i Nyanza babanje kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza banarutera inkunga.

Basuye urwibutso rushyinguye mo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Basuye urwibutso rushyinguye mo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994
Bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994

Nyuma bahaye umuganda abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, barabaremera ndetse baranasabana.

Abafana ba Arsenal FC bashyikiriza abarokotse Jenoside amatungo magufi babageneye.
Abafana ba Arsenal FC bashyikiriza abarokotse Jenoside amatungo magufi babageneye.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Imana ibahe umugisha bafana beza kandi musubize aho mwakuye.Gufasha ni byiza kandi iyo ubonye ugusura mu bihe nkibi ni inkunga ikomeye.Muri abantu b’abagabo muzavamo abayobozi beza b’intangarugero.All in one

Alphonse yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Congs gunners! Keep doing good things!

Jojo Parfait yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

God blesse Rwanda Arsenal Fan Club

diego yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Up Gunners!Well done fans

Daiddo yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Wooooow we did well.all Arsenal funs be blessed.we will reach very faaaar if we work together

Sanchox yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Abobafana tubarinyuma .nabayandi makipe barebereho.

GASANA FREDERIC yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

arsenal fns club nyanza murakoze rwose ku mutima wo gutabara no gufasha abarokotse n’abandi ba fana bareberaho rwose bakagira umutima wa kimuntu . erega arsenal abafana bayo barasobanutse !

x yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

mwakoze neza cyane rwose kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka inzirakarengane z’abatutsi zishwe muri jenoside no kuremera aba batishoboye

kagambage yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ikigikorwa nikiza cyane icyombona nuko iyo kipe arinziza nanjye ngiye kuyifana ubundi na fanaga MAN U ngiye gufana ikipe ifasha. Murakoze cyane Arsenal Oyeeeeeeeeee.

ERIC HERO yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Bravo Ku bafana ba Arsenal. Mukomeje kugaragaza umutima wa Ki muntu! Mukomereze aho

Habumuremyi Evode yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka