U Buholandi: Habereye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku itariki ya 29 Mata 2015, muri kaminuza ya Tilburg mu Buholandi habereye ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “it is not fair, how do we deal with injustice” ugenekereje bishatse kuvuga ngo “Ntibikwiye kugenda uku, ese twakira akarengane dute”.

Iki kiganiro cyateguwe na “Veritas Forum”, ihuriro ry’abanyeshuri n’abarimu bo muri iyi kaminuza rigamije gutanga urubuga rwo kuganiriramo ibibazo bitandukanye bijyanye n’imibereho kandi bifite ingaruka ku buzima bw’abatuye isi.

Mama Lambert, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatanze ikiganiro ku “karengane n’uburyo uwarenganijwe atanga imbabazi”.

Ibi biganiro byateguwe na “Veritas Forum”.
Ibi biganiro byateguwe na “Veritas Forum”.

Nyuma yo kuvuga inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside aho yiciwe abana 5, umugabo we n’abandi bavandimwe benshi, Maman Lambert yabwiye abari aho ko ikintu cyamufashije kubababrira ari ugusenga ndetse no kuba yarashatse gutura umuzigo w’abamwiciye yahoraga yikoreye atekereza icyo yabakorera.

Yagarutse ku ruhare rw’ubutabera mu gukumira ibyaha aho yavuze ko mu Rwanda Abatutsi batangiye kwicwa muri 1959, bakongera bakicwa muri 1963, 1973 na 1990. Ati “icyo gihe cyose iyo habaho ubutabera abishe bakabihanirwa, Jenoside yakorewe muri 1994 ntiyari kuba”.

Yongeyeho ko igihugu kitagira ubutabera kiba atari igihugu. Yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho Gacaca, aho abishe batanze amakuru, bagasaba imbabazi maze abiciwe nabo bakababarira, ndetse aho byashobokaga bakanabasha gushyingura ababo mu cyubahiro.

Mama Lambert yagejeje ubuhamya by'ibyamubayeho muri Jenoside ku bitabiriye ibiganiro.
Mama Lambert yagejeje ubuhamya by’ibyamubayeho muri Jenoside ku bitabiriye ibiganiro.

Yasoje asaba abanyeshuri bari bamuteze amatwi guhora baharanira ubutabera bwo soko y’uburenganzira bwa muntu busesuye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, wasangije abitabiriye iki kiganiro uko Leta y’u Rwanda yabyifashemo, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Karabaranga yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ku isi yose ikwiye kujya ikoresha inyito yayo nyayo.

Ambasaderi Karabaranga ageza ikiganiro ku bitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Ambasaderi Karabaranga ageza ikiganiro ku bitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagarutse ku bihe bitoroshye byakurikiye iyo Jenoside agira ati “Icyambere Leta yakoze kwari ukugarura umutekano mu Rwanda kuri buri Munyarwanda wese. Icya kabiri twahisemo ubumwe, ubuyobozi bukorera mu mucyo no kureba kure, ndetse tutibagiwe na gahunda y’imbaturabukungu, vision 2020 imaze gutuma u Rwanda ruba icyitegererezo ku bindi bihugu byinshi”.

Iki kiganiro cyayobowe na Madamu Rianne Letschert, umwarimu muri kaminuza ya Tilburg wigisha ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga yibanda ku bijyanye n’uburenganzira bw’abantu baba barahohotewe (victimology).

Hari kandi Anne-Marie de Brouwer wigisha muri iyi kaminuza ya Tilburg ari nawe washinze umuryango “Mukomeze”, ufasha abapfazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abafashwe ku ngufu.

Impuguke zinyuranye zitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Impuguke zinyuranye zitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri iki kiganiro harimo abasesenguzi babiri aribo Profeseri Allan Moore wigisha muri kaminuza ya West of Scotland, waminuje mu bijyanye n’ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ingaruka zabyo ku bahohotewe.

Umusesenguzi wa kabiri yari Profeseri Riël Vermunt wigisha muri kaminuza ya Leiden akaba yaraminuje mu bijyanye n’ingaruka ihohotera rigira ku mitekerereze y’abahohotewe ndetse n’iy’abahohoteye abandi.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kwibuka abacu batuvuyemo tukibakeneye kandi duhangane n’abashaka gupfobya

lucie yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka