MINERENA ikomeje kwamagana amashashi n’ibindi byose bikozwe muri pulasitiki

Minisitiri w’umutungokamere, Dr Vincent Biruta asaba abaturarwanda gukomeza kwirinda ikoreshwa ry’amashashi, aho bidashoboka kubikumira ngo bagomba kuyashyikiriza inganda ziyatunganya agakomeza gukoreshwa aho gutabwa.

Ku wa 29 Mata 2015, ubwo Minisitiri Biruta yasuraga inganda za Ecoplastic rusubiramo amashashi na Bonus Industries Ltd rukora impapuro (envelope) zo gupfunyikwamo zasimbuye amashashi, yasabye ko habaho no gusubiramo ibikoresho bikozwe muri pulasitiki (plastic) byose, kuko nabyo ngo byangiza ibidukikije nk’amashashi.

Yagize ati “Turashaka ko amashashi acika mu Rwanda; aho bigoranye kuyareka nabwo hakaba habonetse ibisubizo bizanwa n’uru ruganda ruyasubiramo akongera gukoreshwa; tukaba tujya inama ko n’intebe za pulasitiki, amakaziye y’ibinyobwa n’ibindi, nabyo byashakirwa mu gihe cya vuba uburyo bwo kujya bisubirwamo”.

Uruganda rwa Ecoplastic rugura amashashi yakoreshejwe ku giciro kiri hagati y’amafarangay’u Rwanda 150 na 250 ku kiro, rukayatunganyamo ayo rushyira mu mifuka ipfunyikwamo ibintu nk’ibiribwa, rugakora ibihoho by’amashashi bijyamo ingemwe z’ibiti, ndetse n’amashashi akoreshwa mu bwubatsi, kwa muganga n’ahandi bidashoboka ko bakora batayagira.

Ministiri Dr. Biruta n'Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje batangazwa n'uburyo amashashi yashaje ari umutungo ufite agaciro.
Ministiri Dr. Biruta n’Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje batangazwa n’uburyo amashashi yashaje ari umutungo ufite agaciro.

Umuyobozi wa Ecoplastic, Habamungu Wenceslas, yijeje Minisitiri w’umutungokamere ko gahunda yo gusubiramo ibintu bitabora izakomereza ku bikoresho bikoze muri pulasitiki nk’intebe n’ameza, za prise z’amashanyarazi, amakaziye ya byeri na fanta, ndetse n’amapine y’imidoka; uko ngo ubushobozi buzagenda buboneka.

Kamere y’ibintu bikozwe muri pulasitiki ituma bitabora ngo bihinduke ifumbire mu butaka; ahubwo uko bikomeza kunyanyagizwa ari byinshi, bikaba bibuza ubutaka gucengerwamo n’amazi, kandi byatwikwa bikarekura umwuka uhumanya ikirere mu buryo bukabije. Abahanga mu bidukikije babyamaganira kure.

Uruganda rwa Ecoplastic rukora amashashi akenerwa mu nzego zinyuranye z'imirimo.
Uruganda rwa Ecoplastic rukora amashashi akenerwa mu nzego zinyuranye z’imirimo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amasashi ni mabi ku bidukikije bityo tuyirinde

kayanda yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka