Ntibizongere ukundi igomba kubimburirwa no kutibagirwa –Lt. Gen. Dallaire

Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aratangaza ko “Never again” (ntibizongere) igomba kubimburirwa na “Never Forget” (Ntituzigere twibagirwa).

Ibi Lt. Gen. Dallaire yabitangaje ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2015.

Lt. Gen. Dallaire na Col Jules Rutaremara bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Lt. Gen. Dallaire na Col Jules Rutaremara bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Yavuze ko bidakwiye ko urupfu rw’ibihumbi n’ibihumbi by’ababyeyi n’abana bishwe mu gihe cya Jenoside amahanga abirebera rwibagirana.

Lt. Gen. Dallaire yanatangaje ko, n’ubwo amahanga yatereranye u Rwanda akanga gutabara kandi yarabagaragarije kenshi ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside ariko bakanga kumwongerera ingabo zo kumufasha kubihagarika, bikwiye ko abantu bahora bibuka kugira ngo banafate umwanzuro w’uko bitazongera ukundi.

Lt. Gen. Dallaire kwihangana byamunaniye ararira.
Lt. Gen. Dallaire kwihangana byamunaniye ararira.
Lt. Gen. Dallaire avuga ko "Never Again" igomba kubanzirizwa na "Never Forget".
Lt. Gen. Dallaire avuga ko "Never Again" igomba kubanzirizwa na "Never Forget".
Lt. Gen. Dallaire byamunaniye kwakira ibyabaye muri Jenoside.
Lt. Gen. Dallaire byamunaniye kwakira ibyabaye muri Jenoside.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima umuyobozi, wacu paul kagame wafashe iyambere muguhagarika jenoside, afatanyije na RDF,bagahagarika jenoside, bityo natwe tugomba kwiha ingamba tuvugango: jenoside yakorewe abatutsi nti zongere kuba mu Rwanda rwacu.

Hagenimana alex yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Daillaire ihangane, gusa amahanga yaradutereranye ariko ntitwapfiriye gushira,kdi abayihagaritse barahari ntaho tuzajya mwe mwagiye muduhora Ku mutima kdi ntimuteze kuzahava twizeye ko mwasanze Enock mw’ijuru abasigaye tuzabarinda mpaka mushibutse ndabazirikana mwebwe Mfubyi namwe babyeyi mwihangane kdi muzabaho mujye mugira ubutwari ikivi cy’abagiye muzacyusa.

olivier yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka