Nyagatare: Yahereye ku ijerekani y’ubushera none ageze ku gishoro cya miliyoni 12

Maga Kabera, umugore wo mu Kagari ka Barije mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare avuga ko yatangiye acuruza ijerekani imwe y’ubushera none ubu afite iduka ry’ibyuma by’imodoka rifite agaciro ka miliyoni 12.

Mbere y’umwaka wa 2000, Maga Kabera yari atuye mu Murenge wa Rukomo hahoze ari muri Komini Muvumba.

Ngo yitwaga "Yewe" kubera ubukene none asigaye yitwa "Mami" abikesha gukora akaba asigaye yishoboye.
Ngo yitwaga "Yewe" kubera ubukene none asigaye yitwa "Mami" abikesha gukora akaba asigaye yishoboye.

Ngo yari atunzwe no guhinga ku buryo yambikwaga n’umugabo akaba ari na we umuha n’ibindi yakeneraga byose.

Maga akavuga ko umugore udakora ahorana igisuzuguriro kuko uretse rubanda n’umugabo we nta cyubahiro amuha.

Yemeza ko ataragira icyo yinjiza mu rugo imibanire ye n’umugabo ikaba mibi kubera guhora amubaza ibyo yifuza we n’abana be 6.

Agira ati “ Ibibazo nahoraga ntura umugabo byatumaga ansuzugura yumva ko ntacyo ndicyo. Yageraga mu rugo akampagara ati “ Yewe” none ubu nitwa Mami ndubashywe kubera gukora.”

Maga Kabera yemeza ko abagore bashoboye kandi gukora bibuhisha.Iri duka arimo ni irya miliyoni 12 kandi yarahereye ku ijerekani imwe y'ubushera.
Maga Kabera yemeza ko abagore bashoboye kandi gukora bibuhisha.Iri duka arimo ni irya miliyoni 12 kandi yarahereye ku ijerekani imwe y’ubushera.

Uyu mugore uvuga ko ubundi umwambaro yari azi ari igitenge cya “musazi” na cyo yahabwaga n’umugabo, akangurira abagore kumva ko bashoboye kandi nta mafaranga make abaho atatangiza umushinga.

Yemeza ko ubunebwe bwo mu mutwe ari bubi kuko bukubuza kugira icyo ukora.

Ngo guhora utura umugabo ibibazo bisenya urugo kandi mwafatanya gukora bikarwubahisha.

Maga Kabera avuga ko yahereye ku gucuruza ubushera ijerekani imwe, yaje gukuramo ihene 4.

Izi hene ngo akaba ari zo yatanzeho imgwate muri Duterimbere IMF agurizwa ibihumbi 50 atangira butike y’amata n’amazi.

Kwizerwa na banki kubera kwishyura neza byatumye agurizwa agera kuri miliyoni 3 n’igice atangira gucuruza ibyuma bya moto n’imodoka none ubu ageze ku gishoro cya miliyoni 12.

Kuri ubu yiguriye imodoka yitwaramo ndetse afatanya n’umugabo kubaka amazu yo bakodesha n’iyo batuyemo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndamumunze uwo mumama abagore badafite imishinga yabo bwite basuzugurwa nabagabo babo
.

sara yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka