Bugesera: Impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 575 ni zo zaraye zinjiye mu Rwanda

Mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015 twababwiye mu nkuru zacu, ko kwambuka umupaka ku mpunzi z’Abarundi zihungira mu Rwanda byari byagoranye kubera Imbonerakure zari zafunze amayira, abagera kuri 575 ngo ni bo baraye bashoboye kwinjira ngo banyuze mu nzira zigoranye.

Izi mpunzi zihungira mu Rwanda zinyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye ku Cyambu cya Munzenze zivuga ko kuva ku cyumweru tariki 26 Mata 2015, icyo cyambu kimwe n’andi mayira azwi yinjira mu Rwanda bifunze.

Impunzi z'Abarundi n'ubwo ziza mu Rwanda bigoranye zikomeje kwiyongera.
Impunzi z’Abarundi n’ubwo ziza mu Rwanda bigoranye zikomeje kwiyongera.

Kubera izo mpamvu ngo bakaba bategereza ko igicuku kigwa kugira ngo babone uko bambuka.

Karenzo Marie, umwe mu bashoboye kurara bambutse aturutse muri Komini Busoni mu Ntara ya Kirundo, yagize ati “ Ubu abantu twifungiranye mu mazu, turacunga bigeze mu ijoro akaba ari bwo duhunga kuko izo mbonerakure ziba zagiye kuryama, ariko na bwo ntabwo dukoresha inzira zizwi tugenda tuca mu bihuru kuko amayira zayafunze”.

Ibyo kandi biremezwa na mugenzi we Murekatete Beatrice wahunze aturutse muri Komini ya Kirundo mu Ntara ya Kirundo uvuga ko kugira ngo agere mu Rwanda yamaze iminsi ibiri mu nzira kandi ari ahantu ubusanzwe yakoreshaga amasaha atatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar, avuga ko mu ijoro ryakeye bakiriye impunzi 60 ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 28/04/2015 kugeza saa mbiri za mu gitondo bari bamaze kwakira abagera kuri 20.

Aba bose ubateranyije n’abari baje ku manywa hagenda haza umwe umwe ngo usanga ku munzi w’ejo harambutse ababrirwa muri 575.

Agira ati “ Ntabwo turyama ahubwo turara tubakira mu ijoro ryose kuko ku manywa ntabwo bakiza kuko batubwira ko Imbonerakure zibabonye zahita zibica bigatuma baza bwije”.

Uku kugabanuka kw’impunzi zihungira mu Rwanda kuremezwa n’abanjira n’abasohoka, aho bavuga ko ejo hashize kuwa 27 Mata 2015 bakiriye abantu 250 binjiriye ku mupaka wa Nemba na bo ngo hazaga umwe umwe mugihe ubusanzwe uwo mupaka wacagaho abarenga ibihumbi bitanu ku munsi.

Naho ku bijyanye n’abinjira mu gihugu cy’u Burundi bavuye mu Rwanda ngo ejo hashize hinjiye abagera ku 150 na bo ngo bakaba ari abatuye aho hafi y’umupaka bo batarahunga ahubwo bakora imirimo isanzwe mu Rwanda.

Imibare itangwa na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano iragaragaza ko impunzi zirenga ibihumbi 20 arizo zimaze guhungira mu Rwanda.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baze iwacu tubahe umutekano barindwe kugeza neza igihe amahoro azabonekera iwabo

mugesera yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka