Ikizagarura amahoro muri Afurika si UN na AU - Lit. Gen. Romeo Dallaire

Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside na mbere yahoo gato, Lit. Gen. Romeo Dallaire ngo asanga imitwe ya girisikare ihuza ibihugu by’akarere ifite uruhare rukomeye kugarura amahoro muri Afurika aho gutegereza Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

Umuryango w’Abibumbye ushinjwa kuba utaragize icyo ukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko Umutwe wa MINUAR wibukirwa ku kuba waratereranye abicwaga ukabasiga mu menyo y’interahamwe i Nyanza ya Kicukiro bakurira indege, Abatutsi basaga ibihumbi bitatu bakwicwa.

Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Gisirikari, Brig. Gen. Karamba ashyikiriza impano Lt. Gen. Dallaire.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikari, Brig. Gen. Karamba ashyikiriza impano Lt. Gen. Dallaire.

Icyakora, Lit. Gen. Romeo Dallaire ngo yari afite ubushake bwo kuguma mu Rwanda ariko ntibyamukundiye kuko abayobozi be bamutegetse kuva mu gihugu n’ingabo zose yari ayoboye.

Ubwo Lit. Col Dallaire yari yaje gutanga ikiganiro muri Rwanda Peace Academy kuri uyu wa 27 Mata 2015, Umuyobozi w’iri shuri, Col. Jules Rutaremara, yavuze ko bamutumiye kubera ko afite ubunararibonye mu butumwa bw’amahoro no kuba azi neza ibyabereye mu Rwanda.

Nk’isomo abanyeshuri bamwigiraho nk’uko akomeza abisobanura, ni ingorane z’uko we yari afite ubushake bwo kurinda abicwaga ariko ibihugu bikamutererana.

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bakurikirana ikiganiro cya Lt. Gen. Dallaire.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare bakurikirana ikiganiro cya Lt. Gen. Dallaire.

Amakosa nk’aya akorwa n’Umuryango Mpuzamahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi ngo akwiye kubera isomo ibihugu bitandukanye bikubaka ubushobozi bw’ingabo zabo n’iz’akarere.

Dallaire ashimangira ko’umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasizuba ziteguye gutabara aho rukomeye (East Africa Standby Force) ari wo watanga umusaruro mu kugarura amahoro muri Afurika.

Agira ati “Igihe uzaba ukora neza (EASF) unarushaho kwiyubaka ni byo bizagarura amahoro muri Afurika si Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bw’Afurika rero nimwubake ubushobozi bwanyu niba mufite ubushobozi mukeneye ababatera ingabo mu bitugu bazaza”.

Abanyeshuri, abayobozi hamwe na Lt. Gen. Dallaire bafata ifoto y'urwibutso.
Abanyeshuri, abayobozi hamwe na Lt. Gen. Dallaire bafata ifoto y’urwibutso.

Romeo Dallaire abajijwe ku bahakana Jenoside nk’umwe mu bashyize umukono ku nyandiko yamagana filime yiswe “ Rwanda’s untold Story” ugenekeje mu Kinyarwanda “inkuru y’u Rwanda itarigeze ivugwa” yasubije ko abahakana Jenoside yahanganye na bo akiri no muri Sena ya Canada.

Ngo u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bafite inshingano zo guhagaragara ku mateka ya Jenoside ntiyibagirane.

Ikindi ngo Leta igashyira imbaraga mu kongera abantu basobanurira amahanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyamara ibi gen dallaire avuga nibyo, duharanire kwigira kuko akimuhana kaza imvura ihise

rutikanga yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka