Abahanzi Nyarwanda bakwiye kwita ku mwimerere w’ibihangano bahanga -Min. Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ubwo yatangizaga inama y’iminsi itatu y’abahanzi Nyarwanda bakora umuziki, yabasabye guhanga bita ku mwimerere w’ibihangano bakora kugira ngo birusheho kugira agaciro mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Iyi nama yahuje abahanzi batandukanye bakora umuziki Nyarwanda, yatangijwe ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2015, aho abahanzi nyarwanda bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umutungo bwite mu by’ubwenge (Intellectual Property) ari nabyo baganiriyeho uyu munsi, ikazasozwa kuwa Gatatu tariki ya 29 Mata 2015.

Minisitiri Uwacu arasaba abahanzi guhanga ibifite umwimerere.
Minisitiri Uwacu arasaba abahanzi guhanga ibifite umwimerere.

Nyuma yo gusaba abahanzi gukora umuziki berekana umwimerere w’abanyarwanda, Minisitiri uwacu yanabasabye gukora ibihangano bifite agaciro kandi binafitiye akamaro ababyumva.

Yagize ati “Mugomba gukora ibihangano birimo umwimerere w’abanyarwanda, mushyiramo agashya, kandi munibaza agaciro biza kugirira ababyumva, kuko mufite ijwi riranguruye kandi ryumvwa na benshi babafataho urugero, mukaba rero mugomba kubaha urugero rwiza kugira ngo n’abana bato bifuza kuzaba abahanzi bazabarebereho”.

Iyi nama izamara iminsi itatu.
Iyi nama izamara iminsi itatu.

Minisitiri Uwacu yibukije abahanzi ko bagomba kumva ko ibyo bakora bibafitiye akamaro bakabiha umwanya uhagije bakabikora neza kugira ngo bibabere isoko y’ubukungu, kandi binabe n’umwuga ubahesha agaciro nk’abahanzi.

Yanabasabye kwishyira hamwe kugira ngo babashe guhesha umwuga wabo agaciro kandi bagafatanya mu buhanzi kuko batanganya ububasha, kuko bashyize hamwe ubuhanga bwa buri wese bakora ibihangano byiza kandi bikomeye bifite n’agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Might Popo avuga ko kwibanda ku bihangano bifite umwimerere nyarwanda ari byo bizateza imbere ubuhanzi nyarwanda.
Might Popo avuga ko kwibanda ku bihangano bifite umwimerere nyarwanda ari byo bizateza imbere ubuhanzi nyarwanda.

Ibi byashimangiwe na Might Popo, umuyobozi w’ishuri rya Muzika riri ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, wanavuze ko nta kindi kizahesha agaciro umuhanzi nyarwanda n’umuziki Nyarwanda muri rusange kitari ukwibanda ku bihangano bifite umwimerere nyarwanda.

Yagize ati “Abanyeshuri bacu n’ubwo tubatoza kuba abanyamuziki b’umwuga ku rwego mpuzamahanga, ku buryo aho bagera ku isi hose batakwibura, twibanda cyane ku muziki w’umwimerere nyarwanda, aho tubigisha gukora ibihangano kamere ndetse tukanabatoza gucuranga indirimbo z’umwimerere kugira ngo bawumenye kandi neza, ibi bikazafasha umuziki nyarwanda gutera imbere”.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kwita ku mwimerere w’ibihangano ni wo muco kabisa nyarwanda.

Manzi yanditse ku itariki ya: 4-05-2015  →  Musubize

IYI NAMA YARI IKENEWE KABISA!! ABAHANZI BACU, N’ABANYARWANDA MURI RUSANGE DUKWIYE KUMENYA GUHA AGACIRO IBY’IWACU(IBIHARI,N’IBIDAHARI TUKAMENYA KUBIREMA)! INAMA NABAGIRA: 1.TWAMBARE LABELs/BRANDs/IBIRANGO NYARWANDA, TUREKE IBY’AMAHANGA,KUKO NITWE TUGOMBA KUBIHESHA AGACIRO, AHUBWO N’ABANYAMAHANGA BAKAMBARA LABELs Z’IWACU, 2. BIRABABAJE KUBONA MISS W’URWANDA ATAGIRA IKIRANGO CYE BWITE/HER OWN LABEL, KUBURYO YAGIKORAMO IBICURUZWA BIKANATANGA AKAZI KUBANA B’U RWANDA!BIKANAZAMURA UBUKUNGU BW’U RWANDA! NABONYE BAMUBUZA KWAMBARA IKIRANGO CYA MISS, NGO KUBERAKO COMPANY YATEGUYE MISS RWANDA ITISHYUYE NDUMIRWA!ESE UBUNDI KIRIYA N’IKIRANGO KWELI, ESE KIRI MARKETABLE KUBURYO BURI WESE YACYIBONAMO....?(MISS RWANDA, NGUFITIYE IKIRANGO KIGUKWIYE KABISA, WOWE N’ABAKUBANJIRIJE, N’ABAZAZA NYUMA YAWE...) 3.BIRABABAJE KUBONA MU RWANDA DUTAKA UBUSHOMERI KANDI DUFITE IMITWE YO GUHANGA NO GUSHYIRA KW’ISOKO IMIRIMO MISHYASHYA!ICYAKORA HARI IMPAMVU NYINSHI ZITUMA BIDAKORWA, SINIRIWE NZIVUGIRA HANO.... UZIKO UBU UMUNYAMAKURU"RUGIMBANA THEOGENE" AMAZE GUSHYIRA KW’ISOKO AMAGAMBO MASHYASHYA Y’IKINYARWANDA ARENZE ATANU!!BRAVO MR.RUGIMBANA, KOMEZA UHESHE AGACIRO IKINYARWANDA! NDAMUTSE MVUZE IBYO NTEKEREZA BYOSE KURI IYI GAHUNDA BWAKWIRA BUGACYA, CYAKORA UWIFUZAKO NAMUGIRA INAMA, YANYANDIKIRA KURI E-MAIL: [email protected]

nkunganire yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

ko ntabonamo Senderi Hit?

ones yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

nI BYO RWOSE RUTINDUKANAMUREGO, ABA BAHANZI NIBA BASHAKA KUJYA KURI SCENE INTERNATIONAL NIBAKORE IBIHANGANO BYUMWIMERERE NYARWANDA NIBARENZA BAKORE UMWIMERERE NYAFURIKA

nana yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka