Muhanga: Abashaka ko Kagame yongera kubayobora bamwereke icyo bazamufasha –Min. Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka arasaba abanyarwanda by’umwihariko abikorera bo mu Karere ka Muhanga kugaragariza Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, icyo bazamufasha mu iterambere naramuka yemeye kongera kwiyamamariza indi Manda.
Ubwo yaganiraga n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 26 Mata 2015, Minisitiri Kaboneka yavuze ko n’ubwo nawe ashyigikiye igitekerezo cy’abanyarwanda bakomeje gusaba ko Perezida Kagame yakwemera akaziyamamariza indi manda bidahagije kubivuga mu magambo gusa, ahubwo ko icyiza ari ukugaragaza umurongo w’ibikorwa ababivuga bahagazemo mu kuzamufasha gukomeza guteza imbere igihugu.
Minisitiri Kaboneka avuga ko Umukuru w’igihugu akunda akazi kandi agakora neza bikaba byaba byiza abamusaba kuzongera kwiyamamaza bagaragaje ko nabo bakunda akazi kandi bakunda gukorera hamwe nk’uko abigenza, bitabaye ibyo ngo kwaba ari ukumusaba gukomeza kubakorera bo bigaramiye.
Minisitiri Kaboneka agira ati “Ubutumwa bwiza bwatuma yemera kongera kwiyamamaza ni ibikorwa aho kuvuga amagambo, none mwebwe muramufasha iki? Njya ngira ubwoba ko azatubwira ngo turashaka kujya duhora tumwikoreje imizigo yacu, ibikorwa rero nibyo byiza kuko byo birivugira kurusha amagambo”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana na we avuga ko kugira ngo Kagame azongere kwiyamamaza bisaba kuba abona abantu bamutera ingabo mu bitugu, bagakora umunsi n’ijoro baharanira ko igihugu gitera imbere.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuba bambaye isura yo kwitandukanya no kudakorera hamwe bagiye kubyihana, bityo bakagaragariza icyizere umukuru w’igihugu ko bazakomeza kumufasha mu iterambere abashakira.
Umwe mu bajyanama ba Komite y’abikorera, Gashugi Apollinaire avuga ko mu myaka ibiri isigaye bagiye kwikubita agashyi bakazaba bagaragaje ibikorwa bifatika bigaragaza isura y’Akarere ka Muhanga.
Agira ati “Ntabwo tukiri ABAPERMEHUTU, ibyo byajyanye na bene byo. Ariko buri wese hano ahave afite ipfunwe ry’uko tugifite iyo sura, maze twigaragaze uko turi kuko twiyemeje noneho gukorera hamwe”.
Ku ikubitiro abikorera bamaze kwishyira hamwe ngo bubake isoko rya kijyambere rya miliyari eshatu z’amafaranga, ariko ngo isoko ntirihagije kuko hagikenewe n’inyubako zakirirwamo abagana akarere.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Bamufasha batamufasha ijwi ryange naritanze kare k’avance kd nzatanga irindi muri 2017 uko wakuye u Rwanda Murwobo ntuzemere ko hari ukuvangira uracyari muto rangiza projet udufitiye ubundi n’ijwi rya 2024 naryo ndariguhaye,maze 2020 yari mumihigo none kuri cocha mwiza uzaba ujyahe kubwange mbona ushoboye à 150%
nanjye ndamushyigikiye. uwo mubyeyi aragahora kungoma.
nanjye ndamushyigikiye. uwo mubyeyi aragahora kungoma.
Yemwe ga Minister Kaboneka, Uwiyamamaza niwe ubwira abaturage akarusho afite kuruta abandi n’icyo azakora gishya atakoze mu myaka yashize. Ntabwo ali abaturage basezeranya utorwa icyo bazamukorera. Ahubwo bwira abanyarwanda icyo uteganya gukora ku mpunzi z’abanyekongo, abarundi, abasomali zili kwirunda mu Rwanda, N’impanvu isi yamagana Nkurunziza abaturanyi mugaceceka, EAC igaceceka.
Murakoze.
tumutere ingabo mu bitugu muri cyane muri iyi myaka hafi ibiri dusigaje ya mandat ye ya 2 maze tubonereho kumusaba kwiyamamariza indi mandat kuko arashoboye