Burera: Abikorera bahamya ko mu kwaka inguzanyo hazamo ruswa

Abikorera bo mu Karere ka Burera bavuga ko mu kwaka inguzanyo mu ma banki hari bamwe bakwa ruswa kugira ngo amadosiye yabo yo kwaka inguzanyo yihutishwe.

Nubwo baterura ngo bahamye abatswe ruswa cyangwa se amabanki yayibatse, bavuga ko iriho. Bakaba basaba abakuriye amabanki ndetse na Leta kugenzura bakarwanya iyo ngeso ituma bahomba.

Bamwe bu bikorera bashinja amabanki kubaka ruswa kugira ngo bahabwe inguzanyo.
Bamwe bu bikorera bashinja amabanki kubaka ruswa kugira ngo bahabwe inguzanyo.

Rwangabo Ersania agira ati “Akenshi na kanshi bakunze kuyimwaka ari ukugira ngo dosiye ye (y’inguzanyo) yihute, n’ibindi bintu mbese bisabwa atari bwuzuze, na byo bikaba byatuma atanga ruswa.”

Akomeza avuga ko iyo ruswa itangwa ku bwumvikane bw’umukiliya wa banki ndetse n’umukozi w’iyo banki ushinzwe inguzanyo ku buryo ngo nta wundi muntu wabimenya. Akenshi ariko nanone ngo hari igihe umukiliya wa banki ashobora gutanga iyo ruswa kubera kudasobanukirwa n’uburenganzira bwe mu kwaka inguzanyo.

Mu biganiro hagati y’abikorera na Leta byabereye mu Karere ka Burera, ku wa 23 Mata 2015, abikorera bo muri ako karere bagaragaje icyo kibazo kibabangamiye.
Abari bahagarariye ibigo by’imari bavuze ko kwaka inguzanyo ari uburenganzira bw’umukiliya.

Bavuga ko kandi umukozi wa banki ufashwe cyangwa se ugaragaweho kwaka ruswa ahita yirukanwa.

Ikindi amabanki yashyizeho mu kurwanya ruswa ngo ni uko dosiye isaba inguzanyo ikorwaho n’abakozi nibura babiri, bagenzura ko ibisabwa byose mu kwaka inguzanyo byuzuye.

Ngo hari n’izindi nzego zigenzura, nyuma inguzanyo yaratanzwe, zireba ko inguzanyo yatanzwe mu mucyo.

Kagenza Jean Marie Vianney, umucungamari muri Banki y’abaturage y’u Rwanda ishami rya Musanze, agira ati “Igihe uwo mukozi amwatse ruswa, abibwira inzego zimukuriye. Inzego zimukuriye niba na zo zirimo (mu kwaka ruswa), nahamagare kuri nimero ya banki ihari, abantu bahamagaraho, atangeho amakuru yizewe, afitiye gihamya.”
Ikindi ngo ni uko buri mukiliya wa banki watse inguzanyo yujuje ibisabwa agomba kuyihabwa mu gihe cyagenwe.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka