Intwaro nari nsigaranye mu Rwanda ni itangazamakuru –Lt. Gen. Dallaire

Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu w’1994, atangaza ko igihe umuryango w’abibumbye n’ibihugu bikomeye byamutereranaga, intwaro yari asigaranye yari itangazamakuru.

Ibi Lt. Gen. Dallaire yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku basirikare bakuru 47 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015.

Agira ati “Intwaro nari nsigaranye yari itangazamakuru ryavuga uko ibintu bimeze mu Rwanda”.

Lt. Gen. Dallaire avuga ko ubwo yatereranwaga n'amahanga yasigaranye intwaro y'itangazamakuru gusa.
Lt. Gen. Dallaire avuga ko ubwo yatereranwaga n’amahanga yasigaranye intwaro y’itangazamakuru gusa.

Mu kiganiro ku bikorwa bya gisirikare mu butumwa bw’amahoro, ingorane n’ibikwiye gukorwa, Lt. Gen. Dallaire yabwiye abasirikare bakuru ko abantu batandukanye, imiryango itegamiye kuri Leta n’itangazamakuru bigira uruhare mu butumwa bw’amahoro. Ukuriye ubwo butumwa ngo agomba gukorana n’abo bose kandi neza ariko ngo biba bigoye cyane.

Abasirikare bakuru bahanze amaso uwatangaga ikiganiro bamwe bifashe ku itama bigaragaraza ko bateze yombi, bibukijwe ko itangazamakuru atari umwanzi ahubwo ryagira uruhare mu gufasha abashinzwe kugarura amahoro gusohoza inshingano berekana ibiri kuba, iyi ikaba ari yo mpamvu ari byiza kubwira ukuri itangazamakuru.

Uretse itangazamakuru, ngo ni imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) muri iki gihe ifasha abari mu butumwa bw’amahoro kugeza ku nshingano zabo kuko iba ijwi, amaso n’amatwi by’abaturage.

Lt. Romeo Dallaire n'abasirikari bakuru bafata ifoto y'urwibutso.
Lt. Romeo Dallaire n’abasirikari bakuru bafata ifoto y’urwibutso.

Ashimangira ko Umuryango w’Abibumbye utabara utinze kubera inyungu zitandukanye z’ibihugu bikomeye.

Agaruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, asanga icyatumye amahanga adatabara ari uko nta nyungu zishingiye ku mutungo kamere nka peteroli, amabuye y’agaciro n’ibindi yari ahafite.

Lt. Gen. Dallaire akomeza avuga ko mbere y’uko ingabo za MINUAR zurira indege ziva mu Rwanda yahamagawe n’uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye icyo gihe, Boutros Boutros Ghali, nyuma y’igitutu cy’ibihugu bikomeye, amubwira ko bagomba kuva mu Rwanda kuko ngo bari bafite amakuru ko imitwe ya gisirikare yagomba kubica kandi nta bushobozi bwo kwirwanaho.

Abayobozi ba Rwanda Peace Academy, RDF/CSC na Lt. Gen. Dallaire bafata ifoto y'urwibutso.
Abayobozi ba Rwanda Peace Academy, RDF/CSC na Lt. Gen. Dallaire bafata ifoto y’urwibutso.

Lt. Gen. Romeo Dallaire yakoze imirimo ikomeye mu gisirikare no mu nzego za politiki aho yabaye Senateri mu gihugu cya Canada akomokamo.

Yanashinze ikigo kirwanya ikoreshwa ry’abana mu mitwe ya gisirikare (The Romeo Dallaire Child soldier initiative) ndetse n’ikigega cyamwitiriwe (The Romeo Dallaire Foundation). Romeo Dallaire yanditse ibitabo byinshi byakunzwe cyane. Muri byo hari icyo yanditse kuri Jenoside yo Rwanda yise "Shake hands with the Devil".

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Amahanga yaradutereranye ariko uyu musaza yagize ubutwari turamushima

MUSONERA ALEXANDRE yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

twaramuwe koko icyo gihe imana yabaga he koko!

turatsinze yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

nifuzaga uwatabara we ndamumubura nifata kumunwa!

turatsinze yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

umusanzu we mu gie cya jenoside waragaragaye nubwo ntacyo wamaze ariko ku giti cye yerekanye ubushake bwo guhagarika jenoside , tuzabimwubahira bishyire kera

ndegeya yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka