BREAKING NEWS/Bugesera: Imbonerakure zafunze amayira yose agana mu Rwanda kugira ngo hatagira uwongera guhunga

Impunzi z’Abarundi zibarirwa mu 150 zimaze kwambuka muri iki gitondo cyo ku wa 27 Mata 2015 zihungira mu Rwanda zinyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye ku Cyambu cya Muzenze, ziravuga ko imbonerakure zafunze amayira yose aza mu Rwanda kandi zirimo kwandika buri rugo rurimo umuntu wahunze zigahohotera imiryango yasigayeyo.

Mu gihe ejo ku wa 26 Mata 2015 ahagana mu ma saa yine za mugitondo hari hamaze kwambuka impunzi zisaga 1000, muri aya ma saa tanu z’amanywa ngo hari hamaze kwambuka abagera ku 150 bavuga ko hari benshi bashaka guhunga ariko imbonerakure zikaba zafunze buri nzira yose zizi yerekeza mu Rwanda.

Izi mpunzi zaraye mu isoko rya kamabuye ku mabaraza ariko abana n'abagore bacumbikiwe mu biro by'umurenge.
Izi mpunzi zaraye mu isoko rya kamabuye ku mabaraza ariko abana n’abagore bacumbikiwe mu biro by’umurenge.

Nininahazwe Jeanne, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 65 wambukanye n’umugabo we, avuga ko bahereye ejo ku wa 27 Mata bashaka guhunga kubera ubwicanyi bwari bwatangiye aho batuye ariko bakabura aho baca.

Uyu mukecuru avuga ko icyemezo cyo guhunga bagifashe nyuma yo kubona imbonerakure zitangiye kubarura ingo zose zirimo abantu bahunze ndetse no kubona zica umwe mu baturanyi babo.

Agira ati “Twahereje saa munani dushaka guhunga tubura aho duca. Twahengereye rero nijora imvura itangiye kugwa turaza tunyagirwa none twashitse mu rukerera.”

Iki kibazo kije mu gihe muri iyi minsi itatu ishizwe mu Karere ka Bugesera hinjiye impunzi nyinshi z’Abarundi zigatwarwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora ku buryo ejo ku wa 27 Mata 2015 muri iyo nkambi hari harayemo 12,075.

Batangiye kubimura babakura Kamabuye babatwara mu nkambi y'agateganyo ya Gashora.
Batangiye kubimura babakura Kamabuye babatwara mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

Ku munsi w’ejo hinjiye impunzi zibarirwa mu 3000 zakirirwa mu Murenge wa Kamabuye ahasanzwe haremerwa isoko ari na ho zaraye ku mabaraza y’amazu.
Uretse abana n’abagore bacumbikiwe mu biro by’umurenge, abandi baraye aho bananyagirwa dore ko imvura yagwaga.

Naho muri iki gitondo hamaze kwinjira 150 gusa, na bo bafite ubwoba bw’imiryango yabo yasigayeyo kuko yabujijwe guhunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamabuye, Murwanashyaka Oscar, ariko avuga ko hari indi miryango itandatu igizwe n’abantu babarirwa muri 16 na bo bambutse ejo bafite ubushobozi bahita bikodeshereza amazu yo kubamo ariko kubera umutekano wabo, ubuyobozi bukaba bagennye ko na bo bajya mu nkambi bagasanga abandi.

Mu gihe aho baraye hari mu isoko kandi risanzwe rirema ku wa mbere, muri iki gitondo babakuyemo kugira ngo rishobore kurema.

Kuri ubu fuso 6 zirimo gutwara izo mpunzi 3150 zibakura Kamabuye zibatwa mu Nkambi y’agateganyo y’Impunzi ya Kanzeze.

Impunzi zibarirwa mu bihumbi 15 kugeza ubu ni zo ziri mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora mu gihe izibarirwa mu bihumbi 10 zamazwe gutwarwa mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Egide Kayiranga akomeje kudukurikiranira iyi nkuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Benewacu mwihangane iconobahanuraco imanae irohora ihoze
Nimba umukuru wigihugu cuburundi yemeye kugiruko ngo azane intambara kandi mugihugu nagire umusi wiwe uriho

Moses yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Umuganda ningombwa cyane kuko ibyo ukora ni ibyindashyikirwa. Natwe urubyiruko twitabire kuwukora kuko aritwe mbaraga zigihugu cyacu.

IRANKUNDA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Umuganda ningombwa cyane kuko ibyo ukora ni ibyindashyikirwa. Natwe urubyiruko twitabire kuwukora kuko aritwe mbaraga zigihugu cyacu.

IRANKUNDA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Umuganda ningombwa cyane kuko ibyo ukora ni ibyindashyikirwa. Natwe urubyiruko twitabire kuwukora kuko aritwe mbaraga zigihugu cyacu.

IRANKUNDA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

muriyubara hano buja harimwo n’interahamwe

lyse claire yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Nibakomeza guhunga baradutera ikibazo nitutitonda natwe

h yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Rwanda komera kumuheto ube maso nabanzi bawe batakwinjirana biyita impunzi z’abarundi.

Tania yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Iman niyo nkuru izi byose kandi izi namaherezo yabyo

Moses yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Eka Urwanda nirudufashe rudufatire neza abagiriwe amahirwe yokwambuka umupaka! Ababa i Bujumbura bobo tigeze ahatemba munamenye kobatuzanyemwo n’abarwanyi ba FDRL( interahamwe) kandi n’Urwanda rwobikurikiranira hafi kuko ntawuzi ico NKURUNZIZA n’akarwi kiwe babemereye! A bon entendeur, salut!

fabrice nindabira yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

burigihe ubuyobozi bubi buhitana aba civil.gusa uburundi wagirango ntibwabonye cg ngo burebe ku rwanda ibyabaye 1994.ndetse uhereye 59 hano wacu i rwanda.ngo barebe impunzi z abanyarwanda bari baracumbiikiye..kubera ubuyobozi bubi.gusa ikigiye gukurikira bagiye gusenya igihugu cyabo.kandi bakagombye kwicara bakabiganiraho.icyo dukora nk abanyarwanda nukurinda igihugu cyacu kuko ubu natwe nta mutekano dufite kuko abatifuriza u rwanda amahoro bashobora kwinjiraa biyitira ubuhunzi .ugasanga batubujije umutekano.ikindi nukubasengera kuko abarundi n inshuti z abanyarwanda.imana ibereke ibihishwe maze ihoshe izo ntambara zugarije igihugu cyabo.

sandy yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

ABARUNDI BATEKEREZE NEZA KU NGARUKA ZO GUTA IGIHUGU CYAWE KENSHI NA KENSHI UBONYE ABANDI BAGENDA NAWE UKABAKURIKIRA. RUBYIRUKO RWIGA, MUTEKEREZE KURI RETARD MUGIYE KUGIRA MUREBE NIBA MUTAKWIHANGANIRA IYO NGOMA AHO GUTA IGIHUGU. ESE UBUNDI IKIBABWIRA KO UZASIMBURA NKURUNZIZA AZABA MWIZA KUMURUSHA NI IKI? UGANDA KO BATAHUNZE KUBERA MUSEVENI, MWAKWIHANGANYE MUKAREKA ABANYAPOLITIKE AKABA ARIBO BAHANGANA UZATSINDA AKABAYOBORA! MWIGIRE KU NGARUKA Z’ABANYARDA BAHUNZE
EN MASSE BAGANA CONGO! NA N’UBU ICYO CYEMEZO BAFASHE KIRACYABAKURIKIRANA.

twahirwa jean Bosco yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

mana tabara abarundi hagaruke umutekano muburundi

claude yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka