Abacuruzi bagiye kuruhuka ingendo bakora bajya kurangura –Min Kanimba
Mu rugendo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Franҫois Kanimba yagiriye mu Karere ka Kirehe ku wa 24 Mata 2015 asura ahagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka rya Rusumo, yavuze ko isoko rigiye kubakwa rizafasha abacuruzi barituriye kubonera ibicuruzwa hafi.
Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Kanimba yagiranye ikiganiro n’abashoramari bo mu Karere ka Kirehe berekwa igishushanyo mbonera cy’isoko habaho no kungurana ibitekerezo.
Minisitiri Kanimba yatangarije abashoramari ko isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bugomba gushyirwamo ingufu kuko bifasha iterambere cyane cyane mu karere ryubatsemo.
Ati “Isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni kimwe mu bibazo tugomba gukemura. Ibicuruzwa byavaga muri Tanzaniya bikaruhukira i Kigali bibanyuzeho, ariko ubu bigiye kujya bipakururirwa hano uvuye Tanzaniya abibonere hafi namwe abanyakirehe mubibonere hafi inyungu ziyongere. Muzakora ubucuruzi bwa buri munsi mu buryo bworoshye mutabanje kujya kubishakira kure”.
Kayitesi Consolée, umushoramari mu Karere ka Kirehe, avuga ko yishimiye igitekerezo cyo kubaka iryo soko kuko ngo byajyaga bibahenda kujya kurangura i Kigali ibicuruzwa bibanyuraho.
Ati “Iri soko ni iryacu ni inyungu ku Banyakirehe kuko twavunikaga dukora ingendo tujya kurangura i Kigali bimwe mu bicuruzwa binyura k’umupaka duturiye. Tugiye kwiteza imbere kuko tubonye isoko hafi, ubu ndi mu bantu 35 bamaze kugura imigabane nkakangurira n’abandi kubyitabira”.
Lambert Muhawenimana uhagarariye urugaga rw’abikorera i Kirehe ati “Ni ishema ku Banyakirehe, ni isoko dutekereza ko abacuruzi banini n’abato bose bazibonamo, bityo tugasaba ko kirehe tuba aba mbere mu guhabwa amahirwe ku byiza by’iryo soko. Turashishikariza acuruzi gukomeza kugura imigabane”.
Minisitiri Kanimba yavuze ko hari byinshi bigomba kunozwa kugira ngo hubakwe isoko rijyanye n’igihe kandi buri mushoramari wese yibonamo.
Ati “Inyigo y’igishushanyo mbonera iracyakomeje tuzagaruka mu kwezi gutaha n’inzobere za MINICOM mu mishinga ijyanye no kubaka amasoko turebe uburyo twabinonosora namwe mubigizemo uruhare”.
Abamaze kugura imigabane muri iryo soko ni 35 umugabane umwe ukaba ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iri soko rije rikinewe muri kariya gace bityo iybakwa ryaryo ryihutishwe