Dukwiye kwimika ubumuntu ngo Jenoside itazongera kubaho-Rwagasana/Cogebanque

Rwagasana Ernest, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Cogebanque arasaba abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bimika ubumuntu, kugira ngo itazasubira ukundi.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 25 Mata 2015, ubwo abakozi ba Cogebanque basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yagize ati “Abakoze Jenoside babuze ubumuntu bakora ariya mahano, ariko hari n’abagize ubumuntu barayarwanya baranayatsinda basubiza abanyarwanda ubumuntu. None muri iki gihe twibuka, dukwiye gukomeza kwimakaza ubumuntu kugira ngo amahano nk’aya yagwiririye u Rwanda atazasubira mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi”.

Rwagasana yatanze ubutumwa bwo kwimika ubumuntu.
Rwagasana yatanze ubutumwa bwo kwimika ubumuntu.

Ubwo basuraga uru rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, bunamiye imibiri igera ku bihumbi 259 ihashyinguye, ndetse banatanga inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’urwibutso, batavuze ingano yayo.

Nyuma yo kunamira abashyinguye muri uru rwibutso no gutera inkunga ibikorwa byarwo, batemberejwe muri uru rwibutso berekwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, banerekwa na bumwe mu buhamya bwa bamwe mu bagiye bagira ubutwari bwo kurokora abatutsi bahigwaga icyo gihe, bamwe bemeraga gupfana nabo abandi bakaba barabarokoye ubu bariho.

Rwagasana yatangaje ko banafasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye kwikura mu bukene, aho kugeza ubu bamaze kuremera abaturage bo mu Murenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge babubakira amazu yo kubamo, bahaye Ubwisungane mu kwivuza abantu 500 bo mu Karere ka Rubavu, ndetse bakaba bafatanya umunsi ku munsi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu bikorwa byarwo.

Abayobozi ba Cogebanque bashyira indabo ku mva.
Abayobozi ba Cogebanque bashyira indabo ku mva.
Abayobozi ba Cogebanque batanze inkunga ku rwibutso rwa Kigali.
Abayobozi ba Cogebanque batanze inkunga ku rwibutso rwa Kigali.
Umwe mu bakozi ba Cogebanque yabasangije ubuhamya bwe mu gihe cya Jenoside.
Umwe mu bakozi ba Cogebanque yabasangije ubuhamya bwe mu gihe cya Jenoside.
Umukozi w'urwibutso yabasobanuriye amateka yarwo.
Umukozi w’urwibutso yabasobanuriye amateka yarwo.
Bakoze ijoro ryo kwibuka banacana urumuri rw'icyizere.
Bakoze ijoro ryo kwibuka banacana urumuri rw’icyizere.
Abakozi n'abayobozi ba Cogebanque bafashe umwanya wo gusenga n'umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Abakozi n’abayobozi ba Cogebanque bafashe umwanya wo gusenga n’umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubumuntu bwuje ubunyarwanda burangwa n’intambwe zifite ishyaka ryo kwiyubaka mw’iterambere, no kwifasha no gufasha abandi muguhinduka mumyumvire, twimira tukanavuguruza byimazeyo abapfobya bakanahakana jenoside. iyo ni inyunganizi yanjye murakoze.

Urbain Rutabana yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

twibuke kandi tuzirikana ko Jenoside igomba kurimburanwa n’imizi maze igacika burundu

kamana yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka