Nyamasheke: Yateye icyuma mugenzi we aramukomeretsa

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umusore witwa Hategeka François wateye icyuma mugenzi we basangiraga mu isanteri ya Birogo, mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Kibingo mu Murenge wa Gihombo, akamukomeretsa bikomeye ku kibero.

Ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, ubwo aba bombi bari bahereye kare basangira urwagwa, bikarangira umwe akomerekeje uwo basangiraga akoresheje icyuma.

Nk’uko bivugwa n’abari muri ako gasanteri ka Birogo, ngo aba basore bombi bari biriwe basangira ndetse banaherezanya icupa nta kibazo, baza kugera ubwo batangira gucyocyorana kuko umwe muri bo yashinjaga undi kujya mu bagore.

Ibi ngo byaje gutuma batumvikana ni uko Hategeka uri mu kigero cy’imyaka 19 azana icyuma ashaka kugitera uwo basangiraga, abaturage baratabara, ariko basanga yamaze kukimutera mu kibero.

Aya amakuru yemezwa kandi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Nshimiyimama Jean Damascene uvuga ko aba bombi bapfuye gucyocyorana kubera isindwe bigatuma haba urugomo.

Agira ati “Aba bombi bagize urugomo kubera isindwe kuko bari biriwe basangira baza gutangira gucyurirana, umwe ahita ashaka icyuma agitera mugenzi we abaturage barahurura bamushyikiriza inzego z’umutekano, ariko twasabye abaturage rwose ko bakwiye kwirinda urugomo, birinda ubusinzi bushobora kubashyira mu kaga bakitabira gukora ubundi bakibuka gufunga no gukingura utubari mu masaha yagenwe”.

Hategeka yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, mu gihe uwatewe icyuma yajyanwe ku kigo nderabuzima cya Kibingo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka