Burera: Umuryango urarangisha umwana w’umuhungu witwa Niyonizeye wabuze

Umuryango wa Nsabimana Evaritse na Mukampamira Jacqueline utuye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera urarangisha umwana w’umuhungu witwa Niyonizeye Benon, uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko, wabuze ku wa kabiri tariki ya 21 Mata 2015.

Mukampamira avuga ko uwo mwana we ajya kugenda yasize abwiye inshuti ze na mushiki we ko agiye kureba nyirakuru witwa Nyiransabimana Immaculée, utuye mu Mutara mu Ntara y’Uburasirazuba.

Akomeza avuga ko ku wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015 yongeye kumva amakuru ko uwo mwana we yaba yagarutse mu gace batuyemo ariko ntiyagera mu rugo iwabo.

Niyonizeye Benon wabuze.
Niyonizeye Benon wabuze.

Kuva ubwo kugeza ubu ngo ntarongera kumenya amakuru ye dore ko ngo yanahamagaye inshuti n’abavandimwe ababaza niba umwana we yaba ari ho ari ariko bose bakamubwira ko ntawe bigeze babona.

Niyonizeye wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ngo yagiye yambaye imyenda y’ishuri ishati n’ikabutura bya kaki ariko ishaje atakigana, yarengejeho ikoti rinini ritukura yambaye na bodaboda.

Uwabona uyu mwana cyangwa akamenya amakuru y’aho ari ngo yahamagara kuri nimero za Mukampamira arizo 0783963179 na 0785138084.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka