Ingabo za EJVM zasuye ubutaka bw’u Rwanda bwigabijwe n’ingabo za Kongo

Itsinda ry’Abasirikare b’Umuryango wa ICGLR bahuriye mu itsinda EJVM bashyizweho gucunga imipaka ihana imbibe na Kongo basuye ubutaka bw’u Rwanda bwigabijwe n’ingabo za Kongo FARDC mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi ho mu Karere ka Rubavu, abaturage ku mpande zombi barigaragariza ko koko ari ku butaka bw’u Rwanda maze iryo tsinda rivuga ko rigiye gukora raporo y’ibyo ryabonye rikayishyikiriza inzego zibishinzwe vuba.

Abaturage bo mu Kagari ka Hehu mu Mudugudu wa Gitotoma bavuga ko bahangayikishijwe no kuba badashobora guhinga imirima yabo kubera ingabo za Kongo zamaze kuyubakamo, naho abari bafite imyaka mu mirima hafi y’ahubatswe n’ingabo za Kongo bakavuga ko badafite icyizere cyo gusaruro bashingiye ku kuba izo ngabo zisanzwe ziza kubibira imyaka bihingiye.

Ingabo za ICGLR zihuriye mu itsinda EJVM bajya gusura ahigabijwe n'ingabo za Kongo.
Ingabo za ICGLR zihuriye mu itsinda EJVM bajya gusura ahigabijwe n’ingabo za Kongo.

ingabo za Kongo ziri muri Regime ya 802 zegerejwe umupaka w’u Rwanda zarenze imbibe z’igihugu zubaka amazu yo kubamo mu Rwanda mu mirima y’abaturage zisabwe kuhava kuko atari mu gihugu cyazo zirabyanga.

Tariki ya 24 Mata 2015 ni bwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi n’Ingabo z’u Rwanda bahakorera basabye Ingabo za Kongo kubahiriza imbibe z’ibihugu bakahimuka ariko abanyekongo barabyanga, bituma hatumizwa itsinda ry’ingabo za EJVM zishinzwe kugenzura imipaka ihana imbibi na Kongo.

Ku masaha ya saa munani, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Mata 2015, ni bwo itsinda rya EJVM ryari rigeze Hehu kugira ngo bagenzure uko ikibazo gihagaze no kubaza abaturage basanzwe bahafite ubutaka, basanga nta Munyekongo uhafite ubutaka.

EJVM yabajije ku ruhande rw’u Rwanda ikaba yasanze Abanyarwanda basanzwe bahahinga ndetse bafite n’ibyangombwa by’ubutaka bifitwe na Ntamukunzi hamwe na Rwerinyange bavuga ko ahubatswe n’ikivera (inzu y’ibyatsi ya gisirikare) ari mu kwa Bahiga witabye Imana ariko ahasigira umuhungu we Martin wigisha ku Kigo cy’Amashuri cya Mutovu.

itsinda rya EJVM ryari mu Rwanda kugenzura ibibazo by'imipaka muri 2014 i Busasamana.
itsinda rya EJVM ryari mu Rwanda kugenzura ibibazo by’imipaka muri 2014 i Busasamana.

Ubwo Ingabo za EJVM zabazaga abaturage ba Kongo niba ahubatswe basanzwe bazi ko ari mu Rwanda cyangwa muri Kongo, Umunyekongo witwa Mbwirabumva yabashubije ko kuva na kera hari mu Rwanda maze ingabo za Kongo ngo zihita zijya kumufunga.

Itsinda rya EJVM rikaba ryatangaje ko rigiye kugenzura ibyatangajwe n’abaturage n’ibigaragazwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rikageza icyegeranyo (raporo) ku nzego zibishinzwe.

Umuyobozi w’Akagari ka Hehu, Gakurano Daniel, avuga ko ingabo za Kongo zinjiye mu Rwanda kugera kuri metero 20 urenze umupaka uhuza ibihugu byombi, aho zubatse hakaba hari hasanzwe hahingwa ariko abaturage bakaba bafite inkeke ko batazongera kuhahinga ndetse ngo n’imyaka ihakikije izajya isarurwa na FARDC nk’uko isanzwe ibikora ibasarurira imyaka.

Uretse ingabo zo muri regime 802 zihazanywe vuba zikaza kubaka mu Rwanda, iki kibazo cyabaye mu mpera z’umwaka wa 2013 na bwo hitabazwa ingabo za EJVM kugira ngo Abanyekongo bashobore kuhimuka.

Abaturage bakaba bavuga ko kuba ingabo za Kongo zinjiye mu Rwanda bishobora gukurura ubushotoranyi n’umutekano muke.

Ikibazo cyo kurenga imipaka ku ngabo za Kongo zitwaje ko nta mbago zigaragara gikomeje mu gihe itsinda rihuriweho n’Abanyarwanda n’Abanyekongo bari mu nama Goma yatuma imbago z’imipaka hagati y’ibihugu byombi zishingwa mu minsi ya vuba.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntacyo

ntacyo

Eric Abayisenga yanditse ku itariki ya: 22-12-2019  →  Musubize

hasuzumwe neza izi mbibi maze abakongomani bagabye ubushotoranyi

mirenge yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

aba congomani ntibajya bunva, bariyenza kandi bazineza ko abobakinisha badakunda ubugoryi. nibatahava kuneza tuzabahavana kunabi.

patrick yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka