Kayonza: Umuganda ubarirwa agaciro gahanitse ariko ibyakozwe ntibigaragare

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwishimiye ko ibikorwa by’umuganda bikorwa buri mpera z’ukwezi bibarirwa agaciro gahanitse ariko ugasanga mu by’ukuri nta cyakozwe kigaragara ugereranyije n’ibyavuzwe.

Umuganda ni umwe mu mihigo ikunze kugaragara ku rutonde rw’imihigo akarere ka Kayonza kiyemeza guhigura, kandi uwo muhigo ukabarirwa agaciro k’amafaranga menshi bitewe n’ibikorwa biba biteganyijwe kuzakorwa muri uwo muganda.

Mu gihe umuganda ukorwa bamwe baba bihagarariye kandi umuganda ugahabwa agaciro hashingiwe ku mubare w'abawitabiriye.
Mu gihe umuganda ukorwa bamwe baba bihagarariye kandi umuganda ugahabwa agaciro hashingiwe ku mubare w’abawitabiriye.

Ariko bamwe mu bayobozi barashinjwa gutanga raporo zigaragaza ko bawuhiguye ku gipimo kiri hejuru ya 90% kandi bakawugenera agaciro gahanitse mu mafaranga, nk’uko byavugiwe mu nama ya komite mpuzabikorwa y’akarere yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’akarere tariki 24/04/2015.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Sikubwabo Benoît yavuze ko ariko iyo usubiye inyuma utabona ibikorwa byakozwe mu muganda.

Ukudatanga umusaruro muri aka karere bituruka ku bayobozi badakora inshingano zabo kuko akenshi bakora umuganda utateguwe mu gihe hari abandi bayobozi batanawitabira bigaca intege abaturage, nk’uko bitangazwa na Safari Steven uyobora urwego rw’abikorera mu karere.

Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y'akarere basabwe gukora ibishoboka byose ngo abaturage bajye bitabira umuganda kandi ibikorwa bigaragare.
Abitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’akarere basabwe gukora ibishoboka byose ngo abaturage bajye bitabira umuganda kandi ibikorwa bigaragare.

Ku rundi ruhande umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko abayobozi atari bo bakwiye gusunika abaturage ngo bajye mu muganda.

Avuga ko abaturage aribo bakwiye gutekereza igikorwa bazakora mu muganda abayobozi bakajya kubunganira ariko igikorwa nyir’izina kikaba icy’abaturage.

Ati “Abaturage nibo bakwiye kwitekerereza icyo bazakora abayobozi bakabunganira. Niba batekereje kubaka inzu abayobozi bakabashakira abatekinisiye batuma ibyo bubaka bikomera. Abaturage ntibakwiye kumva ko bazajya mu muganda ariko bawukoranye n’umuyobozi w’akarere.”

Ikibazo cy’umusaruro muke uva mu bikorwa by’umuganda mu karere ka Kayonza kivuzweho umunsi umwe mbere y’uko haba umuganda ngaruka kwezi usoza ukwezi kwa kane.

Abayobozi mu nzego zinyuranye basabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bajye bitabira umuganda, kandi umuganda bakoze ntube ku izina gusa ahubwo ugasigahari igikorwa kigaragara bakoze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka