Rutsiro: Babasanze bambaye ubusa biviramo abakundana bose gutumwa ababyeyi

Ku wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, abanyeshuri 12 (abahungu batandatu n’abakobwa batandatu) biga ku ishuri ryisumbuye rya Collège de La Paix riri mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro batumwe ababyeyi, kubera ko hari babiri basanze bambaye ubusa mu ishuri bazimije amatara.

Hari ahagana mu masaha ya saa tatu z’ijoro ubwo ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) yasangaga umukobwa n’umuhungu mu ishuri bazimije amatara bambaye ubusa, bituma abakundana bose (Couples) nabo batumwa ababyeyi, bagendeye ku kuba barakunze kubafatira ahantu hatabona bakabihanangiriza.

Emmanuel Ntirisanganwa, Ushinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyeshuri wanafashe ababaye intandaro yo gutumwa ababyeyi, yemeje aya makuru agira ati “Hari mu ma saa tatu z’ijoro ubwo najyaga mu ishuri risanzwe ridakoreshwa ndeba ko abanyeshuri bose bagiye kuryama nsanga umuhungu n’umukobwa twari dusanzwe n’ubundi tuzi ko bakundana, ikibazo tukijyamo n’abahagarariye abanyeshuri kugera saa yine kandi nasanze bambaye ubusa”.

Ntirisanganwa avuga ko abanyeshuri babaye intandaro yasanze basambana.
Ntirisanganwa avuga ko abanyeshuri babaye intandaro yasanze basambana.

Abatumwe ababyeyi bose nta n’umwe washatse kuganira na Kigali Today, ariko abiga ku kigo kimwe nabo batangaza ko nabo bari bazi ko bakundana uko birukanywe bose, kandi ngo n’ubundi mu kigo birazwi ko bagira agakungu. Gusa ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.

Umuyobozi wa Collège De La Paix, Tabaruka Jean yabwiye Kigali Today ko abo banyeshuri batumwe ababyeyi kugira ngo baganire ku myitwarire yabo bamenye nyir’izina imyitwarire y’abana babo ku ishuri.

Yagize ati “Mu gitondo ushinzwe imyitwarire ku ishuri yanyandikiye amenyesha ko nabafasha ku bana bafashwe basambana, nibwo nkigera ku ishuri nsanga babyiyemerera tubatuma ababyeyi babo, ariko duhita tunatuma ababyeyi abandi bakundana bari bamaze iminsi bihanangirizwa kugira ngo ababyeyi baze bamenye nyir’izina uko abana babo babayeho ku ishuri”.

Abatumwe ababyeyi uko ari 12 bazagarukana nabo tariki ya 01 Gicurasi 2015.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

mubasengere cyane

hategekimana evariste yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

ibihe duhagazemo nibyo gusenga cyane kdi imana yabivuze kera kubasenga

alias yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Nihatangweudukingirizomumashurinahobundimumashuribirakazeusibye abamyeshurinabarimu babo sishyashyanaboharimo aboshya abamyeshuri mubusambamyi

Mbonabucyadesire yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

ESE kwirukana umwana wafatiwe muririya kosa siko mbibona akwiye kwigishwa;nyamuneka utegura ayo mategeko ahanta muri boarding school yibuke gutegura nagira abana inama njye narahize ariko amategeko yaho arica agakiza

Joseph Collin yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

yemwe iyihene iratanga je pe

furigance don mediateur yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

mubahe udukingirizo twinshi kuko ni dange

fidele yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Birakaze rwose!

Theogene yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

Ariko se ko numva mwese mwihaye ibyo gutangara hari igishya kirimo!!!none se ntimihora mubona ababyara none se miri pubelle z’ibigi by’amashuri yose si mbona haba huzuyemo ibipfuniko bya kapote none se mu biruhuko abakobwa n’abahungu ntibasurana bagasambana ibi se mu mashuri yo mu rwanada biracyari igitangaza none se za telephone za porono za SMS mu banyeshiri mwatangaye rero wagora ngo muarbiyobewe ababyeyi ba za Kigali basigaye bohereza abana babo za Cyangugu na Ruhengeri ngo bajye babikorera aho batabareba namwe ngo ................

kamanzi Emile yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Aka ni agasuzuguro yamapye ishati,
Iri shuri ntabwo ari serious.
Iyo haba ino ngo urebe ko batabatumura ntibazagaruke

joli yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

nukuri pe birakabije!abashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mwese aho muri hose mumashuri cyane cyane ayisumbuye mwimwinjiremo agafu mugucungira hafi imyitwarire y’abanyeshuri.

pendo yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

Amahoro! Muri Cp/Rutsiro birasanzwe. Na 2008 habaye ibintu nkibyo- Gusa nakwisabira Ubuyobozi bw’ ikigo mu gihe habaye inama z’ ababyeyi, ko n’ abanyeshuri bazajya bayitabira kugirango bahabwe impanuro ku myitwarire yabo.

Amitier Sabath UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

IMYITWARIRE Y’ABABANA ,IKWIYE GUKURIKIRANIRWA HAFI BATARANGIRIKA RWOSE,KUKO SI BYIZA.

GATEBUKE PASCAL yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka