Ngororero: Abahohoterwa ngo biteze igisubizo mu Isange One Stop Center bafunguriwe

Ku wa 24 Mata 2015, Polisi y’igihugu ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), batangije ku mugaragaro ikigo cya One Stop Center mu Karere ka Ngororero, kizafasha mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, no kwita ku bahohotewe.

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center ku rwego rw’Igihugu, ACP Dr. Wilson RUBANZANA yavuze ko polisi y’igihugu igamije kwihutisha uburyo bwo gutanga amakuru ku bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no kwita ku bahohotewe.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngororero, Kampire Christine avuga ko mu miryango imwe n’imwe yo muri aka karere hakigaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Isange One stop Center ikorera mu bitaro bya Muhororo.
Isange One stop Center ikorera mu bitaro bya Muhororo.

Yemeza ko uburyo basanzwe bakoresha mu bukangurambaga no gufasha abahohotewe butari buhagije ndetse byagiye bigaragara ko bamwe boherezwa i Kigali, bakaba babonye igisubizo iwabo.

Nyirabarata Françoise wo mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero avuga ko nawe ubwe ahohoterwa n’uwo bashakanye ariko akaba yari yarabuze aho bamuha ubujyanama bwihariye, kuko asanga ikibazo cye kitakemurwa n’inzego z’ibanze kuko zakinaniwe.

Serivisi za Isange One Stop Center ubu ziratangirwa ku bitaro bya Muhororo mu karere ka Ngororero, ahashyizwe isuzumiro (laboratory) hamwe n’abakozi batandukanye babishinzwe, ariko ngo bizakomeza no kugezwa ahandi muri aka karere.

Abaturage bahawe ibiganiro bigamije kurwanya ihohoterwa.
Abaturage bahawe ibiganiro bigamije kurwanya ihohoterwa.

Kuba iki gikorwa gihuriweho na Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubutabera, MIGEPROF hamwe na Minisiteri y’ubuzima, ngo bizatuma abahohotewe babona hafi serivisi zose bazakenera.

Muri aka karere ngo hari abaturage bafata ibikorwa by’ihohoterwa bakabikemura hifashishijwe inzoga z’abagabo n’ibyo bita impozamarira bikaba ari kimwe mu byatumaga ihohoterwa ridacika, iki kigo kikaba kizabafasha kubirwanya.

Mu mwaka wa 2014, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina 14 byagaragaye muri aka karere, naho kugeza muri Werurwe 2015 hamaze kugaragara ibyaha 3.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka