Nta nyungu u Rwanda rufite mu guhunga kw’Abarundi- Minisitiri Mukantabana

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine, kuri uyu wa 24 Mata 2015, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zihawe icyangombwa rusange cy’impunzi, “Prima Facie”, yanavuze ko nta nyungu n’imwe igihugu cy’u Rwanda gifite mu guhunga kw’abarutanyi b’Abarundi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Mukantabana yavuze kandi ko impunzi z’Abarundi zimaze kugera mu Rwanda ari 11915, u Rwanda rukaba rushingiye ku itegeko rigena imicungire y’impunzi mu Rwanda, ingingo yaryo ya 13, rwemeje ko impunzi z’Abarundi zahawe icyemezo cy’ubuhunzi bw’abantu baje bahunga mu kivunge cyitwa “Prima Facie”.

Minisitiri Mukantaba Seraphine mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Mukantaba Seraphine mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati ’’ Iki cyemezo cyitwa Prima Facie ni icyemezo gihabwa abantu baje bahunga mu kivunge bakagihabwa mu buryo bwa rusange, aho umubare w’abo bantu uba udashobora kwemera ko buri wese yabazwa icyatumye ahunga’’.

Yanatangaje kandi ko abavuga ko Abarundi bahunze inzara, bakaza mu Rwanda babashukisha ibiribwa atari byo, kuko abenshi mu mpunzi baivugira ko uyu mwaka ari wo bejeje cyane kuruta iyindi myaka yashize, ahubwo bakavuga ko bahunga urugomo ndetse n’iterabwoba ry’urubyiruko rw’Imbonerakure zishyigikiye Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Pierre Nkurunziza, zivuga ko zizabambura ubuzima natongera kwiyamamaza.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, yanahamirije abanyamakuru ko u Rwanda nta nyungu rufite mu guhunga kw'Abarundi.
Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, yanahamirije abanyamakuru ko u Rwanda nta nyungu rufite mu guhunga kw’Abarundi.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko izo mpunzi z’Abarundi zatangiye gushyirwa mu nkambi z’agateganyo kure y’imipaka y’ibihugu zahunze nk’uko itegeko rigenga impunzi ribivuga, ubu bakaba bateganya kuzazihuriza hamwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, kugira ngo zibashe kwitabwaho byuzuye.

Yagize ati ’’ Muri uwo mubare w’impunzi tumaze kwakira izigera ku 7962 ubu ziri mu Nkambi y’agateganyo ya Biryogo mu Karere ka Bugesera, izigera ku 2222 ziri mu Nkambi y’agateganyo ya Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza, izigera ku 108 ziri mu Nkambi ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi, 719 bo bamaze kugezwa mu Nkambi ya Mahama , hakaba hari 904 bataragezwa mu nkambi’’.

Aba bose Minisitiri Mukantabana yatangaje aho bari mu nkambi z’agateganyo ngo bahabwa ibibatunga, amazi meza, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze bibafasha mu buzima, ariko nibamara guhurizwa hamwe mu Nkambi ya Mahama, ngo n’abana babo bazatangira guhabwa uburezi kuko ubu batiga.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bari bahunga se sha rutindukanamurego, baraje bahunge noneho bibarenge dore nkurunziza agiye kubayobora

nana yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Nibaze rwose nibanashoboka babahe ubwene gihugu maze abavuga ingoma hima niho bazabimenya ko ntajambo bagifite

gahungu yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

nitwa havugimana jean pierre niga muri kamunuza y`urwanda ishami rya nyagatare ikintu kitubabaza iyo radio yanyu ntabwo tuyikurirana mutubariye mwaducyemurira icyo kibazo murakoze.

havugimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka