Nyagatare: Baracyakoresha abana mu bucuruzi ngo bahamagare abakiliya

Mu gihe bikigaragara ko mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa karangazi hakiri abana bato basiba ishuri bakajya mu isoko gufasha abacuruzi kwirirwa bahamagara abakiliya, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi burasaba ababyeyi gushishikariza abana babo kugana ishuri aho kurarikira inyungu zihuse.

Iki kibazo kigaragara ahanini mu Isoko rya Nyagashanga rirema buri wa kane wa buri cyumweru.

Uyu we ngo iwabo bahisemo kumukura mu ishuri bamurangurira imyambaro.
Uyu we ngo iwabo bahisemo kumukura mu ishuri bamurangurira imyambaro.

Tuhagera kuri uyu wa 23 Mata 2015, twasanze abana bagera kuri 5 bose bari munsi y’imyaka 14 bahamagarira abantu kugura ibicuruzwa.

Abana ngo biganje ahanini mu bucuruzi by’imyenda ya caguwa. Bamwe muri abo bana cyakora bavuga ko baretse kwiga babisabwe n’ababyeyi babo.

Umwe muri warivuyemo agezi mu wa 6 w’amashuri abanza avuga ko yaretse ishuri iwabo bamurangurira imyenda atangira ubucuruzi.

Undi w’ imyaka 12 akaba yiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, ubwo twamusangaga ahamagara abakiliya yadutangarije ko ahembwa amafaranga 400 iyo yakoze aka kazi.

Bombi bahuriza ku kuba baza mu isoko gushaka amafaranga ndetse ko gucuruza bifite inyungu kurusha kwiga.

Bamwe mu bacuruzi, na bo banenga bagenzi babo batanga akazi ku bana ndetse n’ababyeyi babo.

Rutaganira Mouhamoud na Tushemerirwe Rose bavuga ko muri iri soko abana bahigira ingeso mbi harimo n’ubujura bityo bakifuza ko baryirukanwamo bagakomeza amashuri.

Kuri buri munsi w'isoko uyu mwana ngo akorera amafaranga 400 kubera guhamagara abakiliya bigatuma yumva ari byo byiza kuruta kwiga.
Kuri buri munsi w’isoko uyu mwana ngo akorera amafaranga 400 kubera guhamagara abakiliya bigatuma yumva ari byo byiza kuruta kwiga.

Ngo ari abacuruzi bakoresha aba bana n’ababyeyi babo bose bakwiye guhanwa kuko bangiriza igihugu.

Ngoga John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi avuga ko mbere babanje guhana ababyeyi bareka abana babo bakajya guhamagara abakiliya mu isoko ariko na none ngo bongeyeho ubukangurambaga bwo kubashishikariza kurera batoza abana kwiga aho kurarikira inyungu zihuse zitazabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.

Bamwe mu baturage ba Nyagashanga ariko, bo basanga ubuyobozi ngo ntacyo bukora ngo bukure aba bana mu isoko kuko bikorwa inzego z’umudugudu n’akagari zirebera.

Abenshi muri aba bana usanga banakora ako kazi bacyambaye imyambaro y’ishulri bigaragaza ko bamwe baza kubikora basibye ishuri cyangwa se bakaba bararivuyemo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka