Rusizi: Abanyereje amafaranga ya MUSA bahawe ukwezi kumwe ko kuyishyura

Abayobozi b’ibimina by’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi banyereje miliyoni zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda, barasabwa kuzishyura bitarenze ukwezi kwa 5 batarafatirwa ibihano bikarishye.

Byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, mu nama y’umutekano yabaye ku wa 22 Mata 2015.

Abayobozi b’imirenge y’Akarere ka Rusizi bavuga ko abayobozi b’ibimina bagiye bafata ayo mafaranga bakayakoresha mu nyungu zabo aho kuyageza aho yagombaga kujya. Aha niho umuyobozi w’akarere ahera abasaba ko bagomba kwishyuza ayo mafaranga y’abaturage inzira zikigendwa.

Abayobozi b'imirenge basabwa gushyira imbaraga mu kugaruza imisanzu ya MUSA abaturage batanze.
Abayobozi b’imirenge basabwa gushyira imbaraga mu kugaruza imisanzu ya MUSA abaturage batanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yavuze ko n’ubwo abo baturage bariye ayo mafaranga ngo n’ubuyobozi bwabigizemo uburangare, kuko iyo babajije abayariye impamvu basubiza ko ngo babonaga ntawe uza kuyababaza bityo bakayitiza bagira ngo bikemurire ibibazo byabo.

Hafashwe ingamba ko buri cyumweru hazajya hakorwa isuzuzuma ry’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Kugeza ubu abaturage bitabiriye gutanga umusanzu wa MUSA mu Karere ka Rusizi bageze ku kigereranyo cya 77%.

Umuyobozi w’aka karere yavuze ko nta kindi cyakorwa kugira ngo bave kuri icyo gipimo kuko igihe kimaze kubarengana, bivuze ko uwo muhigo uri kugenda ucumbagira.

Gusa Umuyobozi w’akarere yasabye inzego zose guhagurukira gukusanya imisanzu isigaye banategura uburyo batangira kwishyuza imisanzu y’ubwisungane y’umwaka utaha kugira ngo batazongera guhuzagurika.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka