Muhanga: Bashoye igiceri cya 50 none bageze kuri miliyoni eshanu

Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Nyarusange bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo kwibumbira muri Koperative “Twisungane babyeyi” bahereye ku gishoro cy’amafaranga 50 buri muntu, none ubu bakaba bageze ku mutungo wa miliyoni eshanu.

Iyi koperative yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011 yatangiye ihuje ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, ikaza guhinduka iy’abafite ubumuga bo muri uwo Murenge, ikora ubuhinzi bw’Urutoki n’ubworozi bw’inka.

Bamwe mu bafite ubumuga bahagarariye abandi bahugurwa na UPHLS ku micungore y'amakoperative.
Bamwe mu bafite ubumuga bahagarariye abandi bahugurwa na UPHLS ku micungore y’amakoperative.

Abafite ubumuga bagera kuri 80 nibo bagize iyi koperative. Nyuma yo kubona ko igiceri cy’amafaranga 50 ntacyo kizabagezaho ugereranyije n’ibibazo byabo, ngo bigiriye inama yo gushaka amafaranga ibihumbi buri umwe bageza ku bihumbi 480 bahera ubwo bashinga koperative.

Umuyobozi wa Koperative “Twisungane babyeyi”, Nikuze Marisiyana avuga ko koperative yabashije kugurira abanyamuryango bayo ihene 58 zo korora, bubaka ikiraro rusange kirimo inka 10 za Kijyambere ndetse babasha no guhinga urutoki rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’ibihumbi 350.

Nikuze avuga ko koperative yabo igiye kongera imishinga igakora ubukorikori n'ubudozi.
Nikuze avuga ko koperative yabo igiye kongera imishinga igakora ubukorikori n’ubudozi.

Nikuze avuga ko batangiye bahuzagurika ariko nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kabatereye indi nkunga ya miliyoni imwe n’igice babashije kuzamura ubushobozi bwabo, ku buryo ngo bafite icyizere cyo gukomeza kuzamuka aho gusabiriza nk’uko bikunze kugaragara kuri bamwe mu bafite ubumuga.

Nikuze agira ati “Ubu turateganya gushyiramo imashini zidoda imipira ndetse n’ubukorikori ku buryo n’abadashoboye guhinga nabo bazabona icyo bakora”.

Urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima mu Rwanda (UPHRS) rwafashije Koperative “Twisungane babyeyi” mu kunoza imikorere, rugaragaza ko abafite ubumuga bagenda baharanira kwigira nk’imwe mu nzira zo guteza imbere ubuzima bwabo barwanya ubukene.

Ndagijimana avuga ko bateganya kongera umubare wa Koperative z'abafite ubumuga bafasha mu kunoza imicungire.
Ndagijimana avuga ko bateganya kongera umubare wa Koperative z’abafite ubumuga bafasha mu kunoza imicungire.

Ndagijima Olivier ukorera uru rugaga avuga ko n’ubwo bitaragera kuri bose kuko nko mu Karere ka Muhanga bakorana na koperative zirindwi, intego ari ukugira Koperative muri buri Murenge, aho biteganyijwe ko bagiye gutegura izindi enye.

Kongerera ubushobozi abafite ubumuga, usibye kubateza imbere, ngo binabarinda ibishuko kuri bamwe bajya gusabiriza, uburaya no kwiyandarika kandi bikabongerera icyizere cyo kubaho.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka