Iyi nzu ni iya kabiri yubatswe n’uyu Munyamerika kuko iyo yari yubatse mu myaka y’1980 ubwo umwana we yapfaga yari imaze gusaza.
Dr Nsabimana Damien uyobora ibitaro bya Kibogora avuga ko iyi nzu yaje gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu buvuzi bw’abana, cyane ko muri iki gihe ubuvuzi bw’abana bwitaweho mu nzego zose kandi ari bo baba bataragira ubwirinzi bukomeye mu mubiri wabo.
Agira ati “Abana bazavurirwa aha ntibazongera kurarana ku gitanda ku buryo byatera isuku nke, kubakurikirana bizoroha, nta bwiherero iyo twari dusanganywe yagiraga mo imbere, twizeye isuku ihagije ariko kandi iyi nzu yazanye n’ibikoresho bishya kandi bigezweho mu buvuzi bw’abana”.
Ingabire Ruth, umubyeyi wari waje kuvuza umwana we muri ibi bitaro avuga ko bishimira kuvurirwa mu bitaro byo mu rwego rwo hejuru bakabona ibyo bakeneye byose n’ubwo bibona nk’abakene, agasaba ko mu gukomeza kubaka hashakwa n’aho abana bashobora gufungurira bikaba byose bikemutse.
Agira ati “Turishimira ko turi ahantu twisanzuye murabona ko ari hashya kandi hari ibikoresho byose batwakira neza, nta kibazo cy’isuku [nke] kiharangwa. Turizera ko n’aho abana bashobora gufungurira nihaboneka bizaba byose bikemutse”.
Ibi bitaro nibimara kuzura neza (kuko hari imirimo igikorwa) hamwe n’ibikoresho bizaba bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210, ikagira ubushobozi bwo kwakira abana 70.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muzungu Imana imuhe umugusha ku bw’iki gikorwa yakoreye abana b’abanyarwanda muri rusange ndetse n’abazakoresha iriya nzu yubatse i Kibogora.
Ni ukubwira Aumonier w’ibitaro buri murwaza w’umwana uzaharwarira kujya amusabira umugisha.