Somalia n’icyizere gike ikomeje imyitozo mu Rwanda

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ya Somalia yakoze imyitozo yayo ya mbere kuri uyu wa kane yitegura guhangana n’abatarengeje 23 b’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro.

Nyuma yo kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Mata 2015, ikipe y’igihugu ya Somalia y’abatarengeje 23 yahise itangira imyitozo kuri uyu wa kane,aho bakoze imyitozo igitondo n’ikigoroba.

Somalia u23 mu myitozo , aho itegereje kwigira ku Rwanda
Somalia u23 mu myitozo , aho itegereje kwigira ku Rwanda

Mu myitozo ya nyuma ya saa sita iyi kipe yibanze cyane mu kwitoza gutera mu izamu n’ubwo wabonaga ari ibintu bisa nk’ibiyikomerera cyane aho mu mipira irenga icumi yaturukaga mu mpande wabonaga nk’umwe ariwo werekeje mu izamu.

Nyuma y’iyi myitozo mu kiganiro twagiranye na James Magala, umutoza w’abanyezamu akaba n’umutoza wungirije wa Somalia U23,waranzwe no kugaragaza ko icyizere ari gike cyo gutsinda uyu mukino,aho byanumvikanaga ko igihugu cya Somalia gisa nk’ikije kwigira ku Rwanda.

James Magala yagize ati "Buri muntu wese azi Somalia, ni igihugu gihorana intambara, ubu turi gusa nk’abubaka umupira, nka Somalia ntitwakwigereranya n’igihugu cy’u Rwanda cyangwa se ibihugu byo muri aka karere nka Uganda, u Rwanda , Kenya."
.
Yakomeje agira ati "Sinavuga ko tuje gutsinda u Rwanda cyngwa se ngo mbyite kwigereranya n’u Rwanda gusa kuri uyu wa gatandatu tuzaba tureba urwego u Rwanda rumaze kugeraho ariko byose bizasobanuka ku munota wa nyuma w’umukino, naho umupira ni umupira byose birashoboka."

Abanyezamu ba Somalia bitoza kuzagarura imipira y'abanyarwanda
Abanyezamu ba Somalia bitoza kuzagarura imipira y’abanyarwanda

Iyi kipe ya Somalia ikaba yarishimiye uko yakiriwe mu rwanda n’ubwo ivuga ko yaba yaragize ikibazo cyo kubona ikibuga cy’imyitozo aho yifuzaga kuba yakorera imyitozo kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kane mu gihe yari yemerewe kuri uyu wa gatanu.

Banyuzagamo bakanagorora ingingo
Banyuzagamo bakanagorora ingingo

ABa ni bo bakinnyi 20 ba Somalia bari mu Rwanda

Hassan Abdinur Gesey, Abdinasir Yusuf Ahmed, Hamsa Mohamed Mukhtar, Bile Muhudin Burale, Mohamed Salah Hussein, Abdikarim Abdalla Mohamud, Ahmed Mohamed Hussein, Mustaf Khalib Hussein, Abas Amin Mohamed, Hassan Hussein Mohamed, Hassan Ibrahim Ali, Mahad Muhudin Haji, Hassan Farid Hassan, Mohamed Ali Ibrahim, Osman Yusuf Hajow, Abukar AbdikarimNur, Ali Hassan Babay, Abdifatah Abdi Osman, Abdulahi Nur Ali, Abdulahi Abdirahman Jama.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

SOMARIYATURAYITERABITANUKUBUSAUBUNDIBITAHIRE

J.D.DIEU yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ahaa! Nahimana Kubwabakinny Numvisebabuze Ibyangombwa Nonese Twizereko Murireturu bizbaybabonetse? Mana Utubehafi.

Nambajimana Adolphe yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

ikipe yacu ntiyirare wasanga ayo magambo ari amayeri y’umutoza.

Gerard nziza. yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

twabonye Imana idukiza Abega na michel none ndabona twarabaye nkababandi ngo wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri. aho aho bigeze naba nabo uwabagarura nubwo nabo ntacyo bari bamaze.uyu wenge muzica akajya adushakira bene wabo bi kongo bo kutubyinira kwasa kwasa kuko byo arabishoboye .ubwo erega ejo nidutsinda somalie itanibereyeho tuzavuza induru.yebaba weeee

emanuel yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Natwe turataka Degaule umupira wacu arawurangije, none ngo baje kwiga?

hahah yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka