Nyagatare: Agakingirizo ngo ni urukingo rubafasha kuboneza urubyaro

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko uretse kuba agakingirizo kabafasha kwirinda Sida, ari n’urukingo rubafasha kuboneza urubyaro.

Babitangaje ku wa 23 Mata 2015 ubwo minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’ubuzima (RBC) bakoraga ubukangurambaga ku kwirinda indwara z’ibyorezo, bugamije gushishikariza abaturage kwirinda indwara ya Malariya hatemwa ibihuru bikikije ingo no gukoresha neza inzitiramibu neza.

Abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga ku kurwanya indwara z'ibyorezo na Malariya.
Abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga ku kurwanya indwara z’ibyorezo na Malariya.

Hari kandi kwirinda indwara ya Sida hakoreshwa agakingirizo kuko aribwo buryo bushoboka mu gihe umuntu ananiwe kwifata, ubukangurambaga bwabereye mu Mudugudu wa Nyagashanga, Akagari ka Nyagashanga, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Maniriho Jean Paul ni umubyeyi w’abana 2. Yemeza ko yatangiye gukoresha agakingirizo akiri umusore agahabwa n’umujyanama w’ubuzima cyangwa akaguze mu maduka, ariko ngo na nyuma yo gushaka umugore agakoresha nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Nyamara ariko bamwe mu bakuze bo siko babibona. Rutaganira Mouhamoud we asanga gutoza abantu gukoresha agakingirizo ari ukubashishikariza uburaya. Ngo abantu bakwiye gushishikarizwa kwifata gusa abo binaniye bakirwanaho.

Dusingize (wambaye umupira w'icyatsi) avuga ko kwifata ari byo bya mbere mu kwirinda SIDA, ariko ngo uwo binaniye agomba gukoresha agakingirizo.
Dusingize (wambaye umupira w’icyatsi) avuga ko kwifata ari byo bya mbere mu kwirinda SIDA, ariko ngo uwo binaniye agomba gukoresha agakingirizo.

Dusingize Clemence, umukozi wa RBC we avuga ko iyi myumvire ishaje. Ngo n’ubusanzwe kwifata nibwo buryo bwa mbere mu kwirinda indwara ya Sida, gusa ngo na none abatabishoboye ntibakwiye kwiyahura ahubwo bakoresha agakingirizo kugira ngo ubuzima bwabo batabushobora mu mazi abira.

Uretse kwirinda indwara ya Sida hakoreshwa agakingirizo ku bananiwe kwifata, abaturage ba Nyagashanga banakanguriwe gukora ibishoboka byose bagakumira Malariya ikunze kugaragara mu Karere ka Nyagatare, ndetse by’umwihariko ababyeyi bakangurirwa kwita buzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza acutse.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka