Gatsibo: Abikorera bishyize hamwe barushaho guteza imbere akarere kabo

Abikorera bo mu Karere ka Gatsibo barasabwa kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ndetse n’iry’Igihugu muri rusange, ibi bikaba byagerwaho mu gihe barushaho kwishyira hamwe bagahuza imbaraga.

Ibi abibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF) bo mu Karere ka Gatsibo babisabwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku wa kane tariki 23 Mata 2015, mu biganiro byari bihuje abikorera, abafatanyabikorwa b’Akarere hamwe n’Ubuyobozi bwite bw’Akarere ka Gatsibo.

Mu by’ibanzweho muri ibi biganiro ni ukugaragariza abikorera bimwe mu bikorwa biherereye mu Karere ka Gatsibo bibyara inyungu bashobora gushoramo imari, bakiteza imbere ariko banateza imbere Akarere.

Ubuyobozi bw'Akarere bwasabye abikorera kurushaho kugateza imbere kandi bafatanyije.
Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abikorera kurushaho kugateza imbere kandi bafatanyije.

Mu bikorwa bishobora kubyara inyungu byagaragarijwe abikorere bo mu Karere ka Gatsibo, ku ikubitiro harimo kuba bakwitabira kubyaza umusaruro umushinga w’agakiriro kari kubakwa muri aka karere, ndetse no gukorana na Hoteli y’Akarere iteganyijwe kuba yuzuye mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Manzi Théogene, yavuze ko icy’ibanze ari uko abikorera bashora imari mu mishinga ibyara inyungu kandi mishya batarebeye kubyo abandi bakora.

Yagize ati “Politiki y’Akarere ni uko twagira abikorera benshi kandi bashyize hamwe. Ubutumwa rero duha abikorera bo mu Karere ka Gatsibo ni uko bashyiramo imbaraga bakarushaho guhanga udushya bityo n’imirimo yiyongere, kuko abikorera ubushobozi bafite nizo mbaraga z’Akarere”.

Mutabuza Benon uhagarariye Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gatsibo, avuga ko abikorera biyemeje ku ikubitiro gutera inkunga umushinga wa gahunda y’agakiriro, kugira ngo imirimo yo kubaka aho kazakorera yihutishwe bityo gatangire gutanga akazi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

buri karere kazatezwa imbere n’ingufu z’abakavuka bityo dufatanye dukomeze twiheshe agaciro dutanga umusanzi

rubanzana yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka